• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Monday, June 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

AFC/M23 irashinja uruhande bahanganye ikindi gikorwa cy’ubugome ndengakamere

radiotv10by radiotv10
29/06/2026
in AMAHANGA
0
AFC/M23 irashinja uruhande bahanganye ikindi gikorwa cy’ubugome ndengakamere
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rirashinja uruhande bahanganye gutwika inzu z’abaturage bo mu gace ka Lumibishi muri Kivu y’Epfo, zigahiramo abari bazirimo.

Byatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka kuri uyu wa Mbere tariki 29 Kamena 2026, nyuma y’iki gikorwa cy’ubugome cyabaye kuri iki Cyumweru.

Kanyuka yavuze ko “Kuri iki Cyumweru tariki 28 Kamena 2026, ahagana saa saba (13:00), ingabo zihuje umugambi z’ubutegetsi bwa Kinshasa batwitse inzu nyinshi z’abaturage b’abasivile ba Lumbishi, nyuma yo gykora ibikorwa by’ubugome byateguwe.”

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka yakomeje avuga ko abaturage bari muri izi nzu zatwitswe bahasize ubuzima bose.

Yagize ati “Imiryango yose yishwe muri iki gikorwa cyo gutwika muri iki gitero cy’ubugome ndengakamere.”

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka yizeje ko iri Huriro rizakomeza kurinda no kurwana ku baturage b’abasivile ribarinda ibitero byose nk’ibi bigamije kubatwarira ubuzima.

Yasabye kandi Abanyekongo ndetse n’umuryango mpuzamahanga, kimwe n’abahuza mu biganiro by’amahoro, kugaragaza ibi byaha by’intambara n’ibyabasira inyokomuntu bikorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa.

Mu bice binyuranye byo mu Ntara ya Kivu y’Epfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hakomeje kumvikana ibikorwa by’bugome ndengakamere, kimwe n’ibihonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu bikorerwa Abanyekongo biganjemo abavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + seven =

Previous Post

Ubutumwa bwa Bruce Melodie bwazamuye impaka n’urujijo

Related Posts

Umujenerali mu Gipolisi cya Afurika y’Epfo yasimbutse urupfu rw’abashakaga kumwivugana

Umujenerali mu Gipolisi cya Afurika y’Epfo yasimbutse urupfu rw’abashakaga kumwivugana

by radiotv10
29/06/2026
0

Umuyobozi Wungirije w’Ishami rya Polisi rishinzwe kugenza ibyaha muri Afurika y’Epfo, ufite ipeti rya Major General yajyanywe ku bitaro igitaraganya...

Icyo Gen.Muhoozi avuga ku gihombo yumvise ku bitangazamakuru bikomeye muri Uganda yafunze

Icyo Gen.Muhoozi avuga ku gihombo yumvise ku bitangazamakuru bikomeye muri Uganda yafunze

by radiotv10
29/06/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko yumvise ko ibitangazamakuru NTV and Daily Monitor biri guhomba miliyoni...

Imibare mishya y’abahitanywe n’imitingito yibasiye Venezuela yatumbagiye

Imibare mishya y’abahitanywe n’imitingito yibasiye Venezuela yatumbagiye

by radiotv10
27/06/2026
0

Umubare w'abamaze kwitaba Imana bazize imitingito ibiri iheruka kwibasira Venezuela, ikomeje kwiyongera, aho kugeza ubu wageze ku bantu basaga 589,...

Ubushyuhe bukabije mu Bufaransa bwatumye hashyirwaho amabwiriza yo kugabanya kunywa inzoga

Ubushyuhe bukabije mu Bufaransa bwatumye hashyirwaho amabwiriza yo kugabanya kunywa inzoga

by radiotv10
26/06/2026
0

Ubuyobozi bw’u Bufaransa bwategetse ko kugura no kugurisha inzoga ahantu hahurira abantu benshi, bibujijwe muri iyi minsi y’impera z’icyumweru kubera...

Minisitiri muri Sweden yazanye uruhinja mu nama ikomeye i Burayi

Minisitiri muri Sweden yazanye uruhinja mu nama ikomeye i Burayi

by radiotv10
26/06/2026
0

Minisitiri w’Ibidukikije muri Guverinoma ya Sweden, Romina Pourmokhtari yazanye uruhinja rw’amezi atatu mu nama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Uyu mubyeyi...

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 irashinja uruhande bahanganye ikindi gikorwa cy’ubugome ndengakamere

Ubutumwa bwa Bruce Melodie bwazamuye impaka n’urujijo

Asia Machinery Sinotruk set to launch first truck assembly factory in Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.