Senateri Jim Risch muri akaba n’Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Sena ya Leta Zunze Ubumwe za America, yasabye ko iki Gihugu gisubiramo iby’umubano wacyo na Uganda mu bya gisirikare, nyuma yuko Umugaba Mukuru wa UPDF, Gen. Muhoozi Kainerugaba afunze ibitangazamakuru bibiri bikomeye muri Uganda.
Ibi bitangazamakuru byafunzwe mu mpera z’icyumweru gishize ku itegeko rya Gen. Muhoozi, ni NTV na Daily Monitor biza ku isonga mu bitangazamakuru bikomeye muri Uganda byigenga.
Senateri Jim Risch muri sena ya America, mu butumwa yatanze kuri uyu wa Mbere, yavuze ko ibyakozwe na Muhoozi ari ugucecekesha itangazamakuru no guhonyora ubwisanzure bw’uyu mwuga muri Uganda.
Uyu mushingamategeko uri mu bafite ijambo muri Sena ya America, yavuze ko kiriya cyemezo cyo gufunga biriya bitangazamakuru bibiri byo muri Uganda, bikwiye gutuma America isuzuma ibijyanye n’umubano wayo na Uganda, mu bya gisirikare.
Yagize ati “Leta Zunze Ubumwe za America zigomba gusubiramo iby’umubano mu by’umutekano na Uganda. Ibitero bya General Muhoozi ku bwisanzure bw’itangazamakuru, birimo gufunga ibitangamazamakuru by’ingenzi byakozwe muri iyi weekend, bituma we ubwe na UDDF baba umufatanyabikorwa udakwiye.”
Uyu Mushingamategeko yakomeje agira ati “Tugomba gukorana gusa n’abateza imbere umutekano muri kariya karere, aho gukorana n’abawangiza.”
Ifungwa rya biriya bitangazamakuru ryakozwe na Muhoozi, rikomeje kwamaganirwa kure na bamwe mu banyapolitiki mpuzamahanga, mu gihe uyu Mugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, we avuga ko afite ububasha bwo kuba yafunga buri kinyamakuru cyose kivuga nabi iki Gihugu.
RADIOTV10





