Nyuma y’icyumweru kimwe Perezida Evariste Ndayishimiye agiriye uruzinduko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo na we aragenderera iki Gihugu.
Cyril Ramaphosa ategerejwe i Kinshasa kuri uyu wa kane tariki 02 Nyakanga, nk’Umuyobozi ushinzwe gahunda yo kwitegura, gukumira no guhangana n’ibyorezo (PPPR) mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Ubu butumwa bwo ku rwego rwo hejuru bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe buje mu gihe icyorezo cya Ebola cyongeye kugaruka muri Congo ku nshuro ya 17.
Nk’uko itangazo ryavuye muri Perezidansi ya Afurika y’Epfo ribivuga, Cyril Ramaphosa, araherekezwa na Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane muri Guverinoma ya Afurika y’Epfo, Thandi Moraka.
Biteganyijwe ko Ramaphosa ahura na mugenzi we wa Congo, Félix-Antoine Tshisekedi, kugira ngo “yerekane Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wifatanyije na Guverinoma n’abaturage ba DRC mu gihe icyorezo cya Ebola gikomeje.”
Urwo ruzinduko rugamije kandi gukomeza guhuza ibikorwa by’ubutabazi bw’ibanze ku Mugabane w’Afurika mu guhangana n’iki kibazo
Itangazo ry’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Afurika y’Epfo, rigira riti “Ubu butumwa buzatanga umuyoboro mu bya politiki bwo ku rwego rwo hejuru mu gukomeze uburyo buhuriweho bwo guhangana n’icyorezo cya Ebola ku Mugabane w’Afurika, bushimangire ubufatanye mu karere no kwitegura kwambukiranya imipaka, kandi ishyire hamwe imigambi ya politiki, tekiniki n’imari by’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika n’abafatanyabikorwa.”
Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ushimangira ko izi ngamba zidakwiye gusa gukumira iki cyorezo kiriho ubu, ahubwo zigomba no gukomeza uburyo burambye bwo kubungabunga ubuzima rusange bw’Ibihugu bya Afurika no kunoza ubushobozi bw’uyu Mugabane bwo guhangana n’ibibazo by’ubuzima mu gihe kizaza.
Perezida wa Afurika y’Epfo, Ramaphosa agendereye DRC, nyuma y’icyumweru n’igice, iki Gihugu n’ubundi kigenderewe na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, unayoboye Akanama k’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Mu biganiro Ndayishimiye yagiranye na mugenzi we Tshisekedi, bagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo n’iki cyorezo cya Ebola gikomeje gukaza umurego muri Congo.
RADIOTV10






