Umukinnyi wa filimi akaba n’umurwenya uzwi nka Mitsutsu, yashyize ku isoko umuyoboro we wa YouTube n’ikinyabiziga cye cya moto, kugira ngo abashe kubona amafaranga yo gukemura ibibazo afite.
Uyu munyarwenya Kazungu Emmanuel AKA Mitsutsu, yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko ashaka umukiliya wa YouTube Channel ye Mitsutsu Empire, agasaba uwaba ayishaka cyangwa afite umukiliya kumwegera kugira ngo bavugane.
Uyu munyarwenya kandi ari no gushaka umuntu umuntu wamugurira ikinyabiziga cya moto ye, yo mu bwoko bwa Spiro, kugira ngo abashe kwikenura nk’uko abivuga.
Aganira n’ikinyamakuru cyitwa Igihe, Mitsutsu yavuze ko afite umuvandimwe we umaze imyaka ibiri arembye kandi akaba ari we umwitaho ku buryo ageze aho kubura ubushobozi.
Yavuze ko yari yagerageje kugira ibanga ibi bibazo arimo, ariko igihe kikaba kigeze ngo abantu bamenye ko afite ibi bibazo bitamworoheye byanatumye atabasha gukomeza gushyira hanze ibihangano nk’uko byari bikwiye.
Ati “Mumenye ko maze iyo myaka yose nkiri mu bitaro ndwaza, ni na yo mpamvu mwabonaga nkiri gukora gake. Uyu munsi nkagakora, ejo mukabona nabihagaritse.”
Mitsutsu uvuga ko umuvandimwe we yabanje kurwarira mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali, CHUB, akaza koherezwa mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare, avuga ko icyo ashyize imbere ari ukumuvuza.
Yagize ati “Umuvandimwe wanjye ni we uza imbere. Ubushobozi bwari bumaze kunshirana, ni yo mpamvu nahisemo kugurisha ibyo ntunze kugira ngo mbanze mwiteho.”
Uyu munyarwenya avuga ko nubwo ibihe arimo bitamworoheye, ariko hari abakomeje kumuba hafi, kandi ko na bo abashimira, ariko ko bigeze aho kwiyambaza ubushobozi bw’ibyo atunze birimo na YouTube Channel ye na moto ye.
RADIOTV10






