Wednesday, August 19, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Angelique yabaye Umunyafurika wa mbere uhawe inyenyeri y’icyubahiro na Hollywood

Angelique yabaye Umunyafurika wa mbere uhawe inyenyeri y’icyubahiro na Hollywood

Umunyamuziki Angelique Kidjo ufite inkomoko muri Benin, yabaye Umwirabura w’Umunyafurika wa mbere uhawe inyenyeri y’icyubahuro muri Hollywood.

Uyu muhanzi unafite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, yegukanye ibihembo bya Grammy inshuro eshanu, akaba yaherewe iyi nyenyeri mu muhango wabereye i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Uyu muhango witabiriwe n’ibyamamare muri sinema ndetse n’abandi bafite amazina azwi mu ruganda rwa muzika, aho uyu muririmbyikazi yishimiye iki gikorwa.

Angelique Kidjo w’imyaka 66 y’amavuko yagize ati “Twe nk’Abanyafurika ntidushobora kwiyumvisha icyo twahaye isi. Tutariho ntabwo umuziki wari gushobora kuri uyu mubumbe.”

Yashishimiye kandi itsinda risanzwe rimufasha mu bikorwa bye bya muzika, ndetse n’umuryango we, ubundi aboneraho kuririmbira abitabiriye ibi birori.

Angelique Kidjo yavukiye muri Benin, aza kubaka izina mu ruhando mpuzamahanga mu muziki, aho mu myaka irenga 40 amaze muri uyu mwuga, amaze gukora album 18.

Uyu mugore kandi uretse kuba yaranashyize ku rutonde rw’abantu 100 bavuka rikumvikana rwa Times Magazine, yanashyizwe mu Banyafurika 50 babereye abandi urugero, ku rutonde rwakozwe na BBC.

Nanone kandi ikinyamakuru The Guardian cyashyize Angelique Kidjo mu bantu 100 ba mbere ku Isi babera urugero abandi.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − 6 =