Friday, October 2, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Ku nshuro ya mbere Idrissa Ouedraogo umugabo wa Vetsine yavugishije itangazamakuru aribwira agahinda afite

Ku nshuro ya mbere Idrissa Ouedraogo umugabo wa Vetsine yavugishije itangazamakuru aribwira agahinda afite

Idrissa Ouedraogo, umugabo wa Ishimwe Vestine, ku nshuro ya mbere yavugishije itangazamakuru ku bibazo biri hagati ye n’umugore we, birimo ubusabe bwo gupimisha DNA y’umwana, amafaranga agera muri miliyoni 20 amaze gukoreshwa na Vestine muri Canada.

Idrissa yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Ukwakira 2026 ubwo yitabaga Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuburana ku kirego yarezemo ishimwe Vestine asaba uburenganzira ku mwana ndetse no gukoresha ibizima bya DNA.

Nubwo yari yaje adashaka kuvugisha itangazamakuru, Idrissa yemeye kuganira n’umunyamakuru, avuga ku buryo ibintu byatangiye kuzamo agatotsi hagati ye na Vestine ndetse n’ibyo avuga ko amaze guhomba.

Idrissa yavuze ko atigeze asinya ku bushake bwe impapuro zemerera Vestine gukomeza kuguma muri Canada, ahubwo ko yabanje kubwirwa ko arwaye kandi ko atashoboraga gufata indege.

Yavuze ko Vestine yamuhamagaye mu gicuku amubwira ko hari impapuro zihutirwa agomba gusinya, na we arazisinyira atabanje kugira umwanya uhagije wo kubaza amakuru arambuye.

Nyuma ngo ni bwo yamenye ko Vestine atarwaye, ndetse n’uwari waratumiye ba Vestine akamubwira ko imikoranire yabo yari yamaze guhagarara.

Idrissa yavuze ko kuva Vestine agiye muri Canada, ibintu hagati yabo byarushijeho kuzamba.

Yavuze ko ku wa 03 Ugushyingo 2025 yandikiye Irene amusaba ko Vestine yagaruka mu Rwanda nk’uko bari barabyumvikanye, ariko ngo ntiyigeze ahabwa igisubizo.

 

Vestine amaze gukoresha arenga miliyoni 20 Frw

Idrissa kandi yavuze ko mu gihe Vestine amaze muri Canada yakomeje gukoresha amafaranga ye. Avuga ko kugeza ubu amafaranga arenga miliyoni 20 Frw amaze gukurwa kuri konti ye, mu gihe kandi umubano wabo ugeze aho gutekerezwa gatanya.

Ibi ni bimwe mu bituma avuga ko ibintu bimubabaza, cyane ko avuga ko yari afite indi mishinga y’ishoramari yashakaga gukorera mu Rwanda.

Ku bijyanye n’ubusabe bwo gupimisha DNA, Idrissa yavuze ko yabusabye nyuma yo kutabona amakuru ahagije ku mwana avuga ko ashaka kumenya niba ari uwe.

Yavuze ko yakomeje gusaba nibura ifoto y’umwana, ariko ngo ntiyayihabwa. Idrissa avuga ko hari n’amagambo avuga ko yabwiwe na nyirabukwe, ari na yo yatumye arushaho gushaka kumenya ukuri ku mwana, aho ngo yavuze ati “Ubundi se abwirwa n’iki ko umwana ari uwe, ko umwana amenywa na nyina?”

Idrissa yanavuze ko yahuye n’ibindi bihe bidasanzwe mu rugo. Yatangaje ko hari abakobwa avuga ko yagiye ategekwa cyangwa agatuma baza iwe, bakararira ku muryango we, bakakomanga, maze iyo akinguriye bakiyambura ubusa ndetse bakamwita amazina y’abantu bakundana.

Avuga ko hari n’igihe abo bakobwa bafataga amafoto. Ibyo avuga yabihuje n’ibindi bibazo yagiye agira mu buzima bwe kuva umubano we na Vestine watangira kugira ibibazo.

 

Kugaragara mu bukwe bwa Irene

Idrissa kandi yavuze ko ubukwe bwa Irene Murindahabi atabwitabiriye kuko yari yabihisemo, ahubwo ko hari umuntu ukomeye waje iwe akamubwira ko bagomba kujya muri ubwo bukwe. Yavuze ko yahise ajyayo nk’uko yari abisabwe.

Ishoramari avuga ko ryakomwe mu nkokora

Mu ijwi ririmo agahinda, Idrissa yavuze ko yari afite gahunda yo gushora imari mu Rwanda, aho we yari afite kugira 50% by’imigabane, mu gihe abandi bafatanyabikorwa bari kugira 50% asigaye.

Avuga ko amakimbirane n’amakuru ajyanye n’ibibazo by’umuryango we byaje kubangamira uwo mushinga.

Yavuze ko abo bari bafatanyije uwo mushinga baje mu Rwanda, bakahamara iminsi ine, ariko bakagenda batagize icyo bageraho, ku buryo ari igihombo gikomeye yagize.

 

Sinifuza kunyura mu nzira ya gatanya

Idrissa yavuze ko ari umukirisitu wavukiye mu muryango usenga, nawe agakura agendera mu ndangagaciro za gikristu, bityo ko adashaka ko umubano we na Vestine urangira muri gatanya.

Gusa yavuze ko mu gihe byaba ari yo nzira ya nyuma kandi bikaba ari ngombwa kugira ngo ibibazo bikemuke, ntakindi yakora, yakwemera bikabaho kuko atabifiteho ububasha bwo kubihagarika.

Yashimangiye ko icyo yifuza ari uko ibibazo biri hagati ye na Vestine byakemuka neza, ndetse hakamenyekana ukuri ku byo ashinja cyangwa abaza.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 2 =