Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego, basabye abaturage gukomeza ubufatanye mu gukumira no kwirinda ibyaha ndetse no kurinda abana ibiyobyabwenge, kuko kurinda abana ibyaha ari ugushyiraho umusingi w’u Rwanda rw’ejo hazaza.
Ni ubutumwa bwatangiwe mu karere ka Nyanza mu murenge wa Busasamana mu bikorwa byo gukumira ibyaha no gukangurira abaturage kugira uruhare mu kubungabunga umutekano, aho hibanzwe ku kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi bikorwa bishobora guhungabanya imibereho y’abaturage.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yasabye ababyeyi kongera imbaraga mu burere bw’abana babo, bakabakurikirana kandi bakabatoza umuco wo kwirinda ibiyobyabwenge.
Ati: “Ababyeyi bafite uruhare rukomeye mu kurinda abana ibiyobyabwenge. Turasaba ababyeyi kubatoza umuco wo gukunda igihugu, kucyubaka ndetse no kukirinda, u Rwanda ruzira ibiyobyabwenge, kuko kurinda abana ibyaha bakarererwa mu mumirya barindwa imihanda kuko umuhanda si irerero.”
Yasabye kandi abacuruzi, cyane cyane abacuruza ibikoresho by’ubwubatsi, kwirinda guha abana ibintu bishobora gukoreshwa nk’ibiyobyabwenge, aho usanga hari abagura nka kole, Thinner,essance n’ibindi,… bikoreshwa mu bwubatsi aho kubikoresha mu bwubatsi bakabikoresha nk’ibiyobyabwenge bibutswa ko ubikora akoze ibinyuranyije na mategeko bityo bagomba kubyirinda kuko kurerera igihugu n’ishyingano rusange.
Umuhuzabikorwa wa Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyepfo, SP Harima Nyirimpuhwe, yasabye abaturage gukomeza kugira uruhare mu gukumira ibyaha no gutanga amakuru ku bantu babigiramo uruhare.
Yabasabye kandi gutanga amakuru ku bacuruza, abakoresha cyangwa abahisha ibiyobyabwenge bagamije kubicuruza mu buryo bwihishe, kugira ngo bafatwe kandi bakurikiranwe.
Ati: “Turashishikariza abaturage gukomeza kugira uruhare mu gukumira ibyaha, bagatanga amakuru ku bantu bose bagira uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano, cyane cyane abacuruza, abakoresha cyangwa abahisha ibiyobyabwenge. Amakuru yabo afasha inzego kubikurikirana no kubirandura.”
Umuyobozi w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yavuze ko inzego z’ibanze zishimira imikoranire n’izindi nzego mu gukumira ibyaha, kuko ngo hari umusaruro ugaragara, cyane cyane mu guhangana n’ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano.
Ati: “Imikoranire y’inzego zitandukanye mu gukumira ibyaha itanga umusaruro. By’umwihariko mu guhangana n’ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano, hari aho tumaze kubona impinduka. Nubwo hari aho bikigaragara, turizera ko amakuru azajya atangwa kandi ibikorwa byo kubikumira bigakomeza kugeza bicitse burundu.”
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyanza na bo bavuga ko bishimira ibikorwa byo gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge, kuko babona ko byagize uruhare mu kugabanya ibyaha n’amakimbirane mu miryango.
Nzayisenga Emmanuel, umwe mu baturage, yavuze ko kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge byigeze kumutera ibibazo birimo guhorana amakimbirane mu rugo rwe ariko ko ubu imibereho ye yahindutse.
Ati: “Nanywaga inzoga z’ibyuma ugasanga nirirwa ndwana ndetse nkashwana n’umuryango wanjye, ku buryo nahoraga kwa muganga. Ariko ubu meze neza cyane. Ndashimira abagize uruhare mu guca izi nzoga z’ibyuma.”
Munyambonwa John, ucuruza ibikoresho by’ubwubatsi mu Karere ka Nyanza, yavuze ko hari abantu bagura bimwe muri ibyo bikoresho, birimo kole,Thinner, essance n’ibindi,…bakabikoresha nk’ibiyobyabwenge.
Yavuze ko nk’abacuruzi bakwiye kwirinda kubigurisha abantu babikoresha nabi, cyane cyane abana, kandi igihe babonye ibikorwa nk’ibyo bakabitangira amakuru inzego zibishinzwe.
Ati: “Hari abaza kugura bimwe mu bikoresho by’ubwubatsi ducuruza nka kole,Thinner, essance nibindi,…bakabikoresha nk’ibiyobyabwenge. Tugomba kubigurisha ababikeneye mu bikorwa by’ubwubatsi, tukirinda ababikoresha nabi, cyane cyane abana. Iyo tubibonye, tugomba gutanga amakuru.”
Mukama Bosco wo mu murenge wa Busasamana avuga ko yanywaga ibyuma bimutera indwara yatumye agira ubumuga bw’ingingo akagira inama abantu kwirinda ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka.
Polisi n’izindi nzego basaba abaturage gukomeza ubufatanye no gutanga amakuru ku gihe, kugira ngo ibiyobyabwenge n’ibindi byaha bikumirwe hakiri kare, by’umwihariko mu rubyiruko n’abana.

RADIOTV10