Ukuriye Dipolomasi y’u Burundi, Édouard Bizimana yavuze ko FDLR atari ikibazo ku Rwanda, ndetse ko itigeze igaba igitero kuri iki Gihugu, anavuga ko ngo Abanyarwanda barembejwe n’inzara ndetse ko bajya kwiba imyaka mu masambu y’i Burundi, ibintu byumvikana nko kubasebya.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru Main Switch 27 cyagarutse ku birimo ibibazo biri hagati y’u Burundi n’u Rwanda.
Édouard Bizimana abajijwe ku mikoranire yakunze kuvugwa hagati y’umutwe wa FDLR n’u Burundi, yabihakanye yivuye inyuma, ariko anavuga ko uyu mutwe udakwiye gutera impungenge u Rwanda.
Yagize ati “FDLR ntiyigeze itera u Rwanda, hashize imyaka irenga 30 bayivuga ariko nta gitero uwo mutwe wigeze ugaba mu Rwanda. Kuva mu 1996, habaye ibitero, bakorana na Leta ya Congo barabarwanya.”
Uyu munyapolitiki uri muri Guverinoma y’u Burundi, yakomeje agira ati “twe, FDLR ntabwo dushobora kuyifasha kuko turabizi ko nta kamaro.”
Ni mu gihe uyu mutwe w’iterabwoba wagiye ugaba ibitero binyuranye ku butaka bw’u Rwanda birimo icyo mu kwezi k’Ukwakira 2019, cyagabwe n’abarwanyi b’uyu mutwe mu Mirenge ya Kinigi na Nyange mu Karere ka Musanze, kigahitana inzirakarengane z’abaturage 14.
Bamwe mu basirikare b’u Burundi boherejwe gufasha FADRC mu mirwano yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagafatirwa ku rugamba na M23, bagiye bivugira uburyo bakorana n’umutwe wa FDLR.
Minisitiri Édouard Bizimana, muri iki kiganiro yongeye gusubiramo ibyo yakunze kugaragaza ko ashyigikiye umutwe wa FDLR, avuga ko ntakibazo ukwiye gutera, mu gihe amahanga yose akomeje gusaba ubutegetsi bwa DRC, kwitandukanya na wo ndetse bukanarandura dore ko binateganywa n’amasezerano ya Washington.
Aracyakomeye mu by’ubwoko mu gihe Abanyarwanda bayateye umugongo
Édouard Bizimana kandi yavuze ko inzira u Burundi bwafashe nyuma y’amateka mabi y’ubwoko, itandukanye n’iy’u Rwanda, ashima iy’Igihugu cye, agaya iy’u Rwanda, nyamara ari yo igejeje ku Banyarwanda aho bageze uyu munsi hashimwa na buri wese.
Yumvikanye avuga ko hari igice kidahabwa agaciro mu Rwanda, mu gihe bizwi ko ubuyobozi bw’iki Gihugu bwimakaje ubumwe no kutagira uhezwa, ubu buri Munyarwanda akaba yibona muri mugenzi we nk’umuvandimwe basangiye Igihugu kurusha ibindi byose.
Yagize ati “Twe twabibonye imbere, Abahutu, Abatutsi, Abatwa n’abandi ntaho tuzashyirana, dufite igihugu kimwe ni cyo Imana yaduhaye, dutegetswe kukibanamo twese ibirimo, tukabisangira, tugafashanya tukacyubaka twese.”
Arongera ati “Abandi [avuga u Rwanda] na bo bafashe iyo inzira, nibwira ko iyo nzira atari nzima kuko twarabibonye mu nzira y’amateka y’u Burundi, uko byarangiye mwarabibonye, nibaza ko bazabibona ko inzira bafashe nta gisubizo itanga.”
Yasebeje Abanyarwanda
Uyu mudipolomate mukuru w’u Burundi, yarenze n’imbibi za politiki, yinjira mu mibereho y’Abanyarwanda, avuga ko barembejwe n’amapfa, ngo atuma bajya kwiba ibyo kurya mu Burundi.
Yagize ati “Nibaza ko babona ibibazo bafite, twumvise Abanyarwanda bahora baza mu Burundi kwiba, bagacengera hari abaje kwiba mu mirima kubera inzara itaboroheye.”
Umwe mu bakurikiranira hafi amateka y’imibanire y’Abarundi n’Abanyarwanda, avuga ko kuva na cyera na kare Abarundi bakunze kujya gushakishiriza imibereho mu Rwanda, akavuga ko uretse ko ibyo atari n’ikibazo kuko Abarundi n’Abanyarwanda bamye ari nk’abavandimwe.
Uyu musesenguzi avuga kandi ko nubwo we adashaka kuzamura impaka ku mibereho y’Abarundi, ariko agiye kugereranya iyabo n’iy’Abanyarwanda, ntaho ihuriye, kuko Abanyarwanda bamaze gutera intambwe ndende gusumbya Abarundi, ku buryo atari abo kujya kwiba imyaka mu Burundi.
Avuga ko Abanyarwanda bageze ku rwego rwo gutekereza ibintu bigari, ku buryo n’uwatekereza kujya gushakisha imibereho, aba atekereza amahanga ya kure, ariko ko “ibyo kuvuga ko bajya kwiba imyaka mu Burundi byo, ni ukubasebya.”
RADIOTV10