Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwamaze gushyikiriza Ubushinjacyaha Dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice ukekwaho icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye.
Ni nyuma yuko uyu usanzwe ari Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) atawe muri yombi mu cyumweru gishize ku wa 11 Kanama 2026.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rugita muri yombi Shema Ngoga Fabrice, rwatangaje ko akekwaho icyaha cyo gutanga Sheki Itazigamiye, ariko icyo gihe hakaba hari hakomeje gukorwa iperereza mu gihe dosiye y’ikirego aregwamo yari iri no gutungangwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje ko dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo Shema Ngoga Fabrice yashyikirijwe Ubushinjacyaha kuri uyu wa Mbere tariki 18 Kanama 2026.
Yagize ati “Dosiye ye yoherejwe mu Bushinjacyaha, nubwo iperereza rigikomeje ariko akurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheke itazigamiye.”
Ifungwa rya Ngoga Fabrice ryagarutsweho cyane mu itangazamakuru yaba iryo mu Rwanda ndetse no mu karere, aho hari ababihuzaga n’inshingano afite zo kuba ari Perezida wa FERWAFA.
Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku ya 13 Kanama 2026, Dr Murangira yavuze ko ibyaka bikekwa kuri Shema Fabrice ntaho bihuriye n’inshingano zo kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda.
Icyo gihe, Dr Murangira yagize ati “Akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye, iperereza rirakomeje. Ni sheki ijyanye n’imirimo yakoraga. Kugeza aho nta kindi twatangaza, ndetse haveho n’ibindi bintu twumva by’urujijo abantu bamwe batera bavuga ibintu bitari byo. Ubu ni bwo butumwa bwemewe. Ni imirimo ye bwite, ntaho ifite ihuriye na FERWAFA. Icyo akurikiranyweho na sheki itazigamiye, ni ijyanye n’akazi ke bwite.”
Shema Ngoga Fabrice, uretse kuba ari Perezida wa FERWAFA, asanzwe ari n’umushoramari mu bucuruzi bw’ibikoresho byifashishwa mu buvuzi n’imiti.
RADIOTV10