Ikipe ya Police FC yatangaje ko yamaze gusinyisha abakinnyi batanu bashya biganjemo abanyamahanga,n’Umunyarwanda ukina nka myugariro Rushema Chris wari usanzwe akinira ikipe ya Rayon Sports FC.
Duhereye kuri myugariro Rushema Chris yasinyiye Police FC amasezerano y’imyaka ibiri nyuma yo gutandukana na Rayon Sports yaramazemo umwaka umwe.
Rushema yageze muri Rayon Sports avuye mu ikipe ya Mukura VS&L y’i Huye mu Majyepfo, ariko ku mwaka yari amaze muri Rayon Sports ntabwo yigeze abona umwanya uhagije wo gukina ari nabyo byatumye atandukana nayo cyane ko Rayon Sports nayo yagiye ku isoko igura ba myugariro bashya.
Mu bandi bakinnyi basinyiye Police FC barimo Japheth Mzungu ukina mu kibuga hagati. Mzungu ni umunya-Kenya wasinyiye Police FC amasezerano y’imyaka 3 avuye mu ikipe ya Sofapaka FC y’iwabo muri Kenya akaba akina inyuma ya ba rutahizamu ndetse akaba yarakiniye ikipe z’igihugu cya Kenya z’abato.
Undi mukinnyi wasinyiye Police FC ni Tangara Keffa ukina nka rutahizamu,uyu Tangara w’imyaka 24 yabanje kuvugwa muri Rayon Sports gusa byaje kurangira asinyiye Police FC amasezerano y’imyaka 2 avuye mu ikipe ya Djoliba AC y’iwabo muri Mali.
Police FC kandi yasinyishije myugariro w’ibumoso ukomoka muri Ghana Iddrisu Shaibu akaba yasinye amasezerano y’imyaka ibiri avuye muri Sofapaka FC yo muri Kenya.
Umukinnyi twasorezaho yasinyishije ni rutahizamu Moussa Limane wavuye muri Asante Kotoko yo muri Ghana.
Police FC ntabwo yasinyishije abakinnyi bashya gusa kuko yanatangaje ko Rutsindura Antoine ‘Mabombe’ yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Tekinike (Technical Director).
Aba bakinnyi bashya Police FC yasinyishije baje bakurikira Rugwiro Kevin warurangije umwaka ari intizanyo muri AS Muhanga na Byishimo Valua wavuye muri Bugesera FC ndetse n’abandi bakinnyi nka kapiteni w’iyi kipe Nsabimana Eric “Zidane”, Iradukunda Simeon, umuzamu Niyongira Patience na David Chimezie bose bamaze kongera amasezerano.
Kugeza ubu Police FC nta mutoza mukuru ifite kuko yamaze gutandukana na Ben Moussa Abdessatar wari umaze umwaka umwe ayitoza ndetse yamaze no gutandukana n’abandi bakinnyi nka Ani Elijah, Byiringiro Lague, Msanga Henry, Kirongozi Richard, Issah Yakubu, Allan Kateregga na Ishimwe Christian werekeje muri APR FC.





Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10






