Tuesday, August 18, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Harimo igihanishwa burundu: Hagaragajwe ibyaha bishobora gukurikiranwaho ufatiwe mu gukwirakwiza ibitujuje ubuziranenge

Harimo igihanishwa burundu: Hagaragajwe ibyaha bishobora gukurikiranwaho ufatiwe mu gukwirakwiza ibitujuje ubuziranenge

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rugaragaza ibyaha bishobora gukurikiranwa ku muntu ufatiwe mu bucuruzi, gukwirakwiza ibitujuje ubuziranenge, birimo icyo kuroga, gihanishwa igifungo cya burundu, mu gihe uwakirezwe agihamijwe n’Urukiko.

Mu Rwanda hamaze iminsi hatangijwe ibikorwa byo guhangana n’ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge, aho zimwe mu nganda zakoraga ibyo binyobwa, zafunzwe.

Mu cyumweru gishize ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwerekanaga abandi bantu batawe muri yombi barimo Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’lmiti mu Rwanda (Rwanda FDA), Prof. Emile Bienvenu, rwatangaje ko kuva tariki 20 Nyakanga hamaze gufungwa abantu 104 bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

 

Ibyaha bishobora gukurikiranwa ku wafatiwe mu gukwirakwiza ibitujuje ubuziranenge

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rugaragaza ibyaha umuntu ufatiwe mu bucuruzi, gukwirakwiza ibitujuje ubuziranenge ashobora gukurikiranwaho.

Ingingo ya 115 y’Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko iyo umuntu acuruje cyangwa akwirakwije ibiribwa, ibinyobwa, imiti cyangwa ibindi bicuruzwa azi neza ko bishobora guteza ingaruka ku buzima bw’ababikoresha, akurikiranwaho icyaha cyo guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima. Iki cyaha gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu itari munsi ya 300,000 frw ariko itarenze 500,000 Frw.

Umuntu kandi ashobora gukurikiranwaho kuba icyitso kuri iki cyaha igihe yahishiriye ababikora ariko ntatange amakuru ngo bakurikiranwe, bihanwa n’ingingo ya 115 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ibikorwa byo guhindura amatariki ibicuruzwa bizarangiriraho, gukoresha ibirango by’impimbano cyangwa impapuro zigaragaza ko ibicuruzwa byujuje ubuziranenge kandi atari byo bigize icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, giteganywa n’ingingo ya 276 y’Itegeko Nº 68/2018. Iki cyaha gihanishwa igifungo kuva ku myaka itanu kugeza ku myaka irindwi n’ihazabu iri hagati ya 2,000,000 frw na 3,000,000 frw.

Ingingo ya 132 y’ itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, yo ivuga ko umuntu ukora, ucuruza, ukwirakwiza cyangwa winjiza mu gihugu ibiribwa, ibinyobwa, imiti cyangwa ibindi bintu bitujuje ubuziranenge cyangwa bishobora kwangiza ubuzima bw’umuntu, aba akoze icyaha.  Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu itari munsi ya 1.000.000 frw ariko itarenze 3.000.000frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ikindi cyaha ushobora gukurikiranwaho harimo icyo kuroga, giteganywa n’ingingo ya 110. Ivuga ko umuntu uha undi ibintu bishobora kwica bwangu cyangwa bitinze, hatitawe ku byakoreshejwe cyangwa uko byahawe nyir’ukubigirirwa n’inkurikizi zabyo aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo cya burundu.

Guhishira cyangwa kudatanga amakuru kuri ibi bikorwa kandi ufite ubushobozi bwo kubikora, ushobora gukurikiranwaho icyaha cyo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye. Iki cyaha giteganywa n’ingingo ya 243 y’Itegeko Nº 68/2018, ivuga ko umuntu wese umenya ko icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye kigiye gukorwa cyangwa cyakozwe ntahite abimenyesha kandi abishoboye inzego zishinzwe umutekano, cyangwa iz’ubuyobozi iz’ubutabera kandi byari kukibuza gukorwa cyangwa kugabanya ingaruka zacyo, aba akoze icyaha.  Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu iri hagati ya 100,000frw na 300,000frw.

Gutanga amakuru ku biribwa, ibinyobwa n’ibikoresho bitujuje ubuziranenge ku nzego zibishinzwe ni inshingano za buri wese kugira ngo bikurwe ku isoko hakiri kare, bityo harindwe ubuzima bw’abaturage n’izindi ngaruka.

RIB irashishikariza abaturage gukomeza kugira uruhare mu kurwanya ibinyobwa, ibiribwa, n’ibindi bintu bitujuje ubuziranenge batangira amakuru ku gihe, kuko ubufatanye bwabo n’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko ari inkingi ikomeye mu gukumira ibyaha.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − one =