Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yavuze ko nubwo kubaka ibikorwa remezo by’amazi ari ngombwa, ariko gukurikirana ko bikora neza kandi bikagera ku baturage mu gihe kirambye ari byo byafasha Umugabane wa Afurika kugera ku Ntego z’Iterambere Rirambye mu bijyanye no gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura.
Imibare igaragaza ko miliyoni 418 z’abaturage ku mugabane wa Afurika batagerwaho na serivisi z’ibanze z’amazi, naho miliyoni 779 bo ntibafite ibikorwa by’ibanze by’isukura, mu gihe miliyoni 828 bo batagerwaho n’iby’isuku. Icyo cyuho kiragaragara mu gihe uyu mugabane ufite intego y’uko mu mwaka wa 2030 abaturage bawo bazaba bagerwaho n’ibyo bikorwa byose. Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yavuze ko iyo mibare ikwiye guhangayikisha abatuye uyu mugabane, cyane ko usanga icyo cyuho kigaragara nyamara harubatswe ibikorwa remezo, ariko bikaba bidakoreshwa icyo byagenewe.
Yagize ati “Iyi mibare ikwiye kuduhangayikisha cyane, bidatewe n’uko Afurika itashyize imbaraga mu ishoramari, ahubwo kubera ko nubwo hari intambwe twateye, uburemere bw’imbogamizi tugifite buracyari bunini. Ku mugabane wacu Afurika, ishoramari ryarakozwe, imiyoboro y’amazi yarubatswe, amavomero yashyizweho, inganda zitunganya amazi na zo zarubatswe, ariko uyu munsi ibyo bikorwa remezo byose ntibiri gutanga serivisi mu buryo bukwiye ku bo byari bigenewe.”
Minisitiri w’Intebe kandi yavuze ko gukurikirana niba ibyo bikorwa remezo bikora neza kandi bikagera ku baturage mu gihe kirambye ari yo ntsinzi yafasha umugabane wa Afurika ku Ntego z’Iterambere Rirambye mu bijyanye no gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura. Ibi kandi ngo bikwiye kujyana n’uburyo abayobozi babazwa uko bashyira mu bikorwa izo nshingano.
Yagize ati “Kubaka ibikorwa remezo ni ingenzi, ariko ku rugero runini, ni intangiriro gusa. Kureba ko ibikorwa remezo byubatswe bikora neza, kandi bikagera ku baturage mu buryo burambye, ni byo bipimo nyakuri by’intsinzi. None se, ni gute twahindura ishoramari rikorwa mu bikorwa remezo rikavamo serivisi zizewe kandi zirambye? Igisubizo kiri mu kugira inzego zikomeye, imiyoborere myiza kandi ikora neza, imari irambye, ndetse n’ubuyobozi bubazwa inshingano. Ibyo kandi bisaba ubuyobozi bushyigikiwe n’ubushake bwa politiki bwo kwemeza ko buri buryo cyangwa gahunda dushyiraho bikomeza gukorera abaturage bacu.”
Minisitiri Wungirije w’Ububanyi n’Amahanga Ushinzwe Ingufu muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Abdulla Ahmed Balalaa, yagaragaje ko gufasha abaturage kugerwaho n’amazi ari inzira yo guteza imbere imirimo ndetse n’umusaruro ku mugabane wa Afurika, bityo ko abayobora uyu mugabane bakwiye kubishyiramo imbaraga.
Yagize ati “Amazi si ingenzi gusa mu iterambere, ahubwo ni n’inkingi y’ingenzi y’ubukungu, kandi itanga amahirwe akomeye kuri buri wese. Gushyiraho uburyo bunoze bwo kubona amazi byafasha mu guhanga imirimo, kongera umusaruro, kwihaza mu biribwa ndetse no kubaka ubukungu burambye mu gihe kirekire. Ni yo mpamvu kongera ishoramari mu bijyanye n’amazi bisobanuye no kongera ishoramari mu hazaza h’Afurika. Iyi nama nyunguranabitekerezo ikwiye kuba urubuga rukomeye rwo kugaragaza ubushake bw’abayobozi b’Afurika bwo guhangana n’iki kibazo, ndetse no gukoresha neza aya mahirwe ari imbere yacu.”
Imibare y’itsinda ry’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rishinzwe ishoramari mu rwego rw’amazi igaragaza ko imiyoborere myiza, gushyiraho ibiciro bya serivisi biboneye, gukusanya amafaranga mu mucyo no gucunga imari neza bishobora gutuma haboneka hafi miliyari 11.5 z’amadolari buri mwaka kuri uyu mugabane. Ni mu gihe gukusanya no kunoza ikoreshwa ry’umutungo w’imbere mu bihugu, bikozwe neza, na byo bishobora gutuma haboneka izindi miliyari 17.5 z’amadolari, ibyo bikaba byatuma urwego rw’amazi muri Afurika rubasha gutera imbere.


Emelyne MBABAZI
RADIOTV10