Ibitaro Byitiriwe Umwami Fayisali byavuze ko operasiyo y’ubuvuzi bw’umutima w’umwana wari ukivuka yakorewe muri ibi bitaro iyobowe n’umuganda w’Umunyarwanda waje avuye muri Israel aho yari yaragiye kwiga, yagenze neza.
Iyi operasiyo yakorewe muri ibi Bitaro mu cyumweru gishize, yo gutabara ubuzima bw’uruhinja rwari rukivuka, yakozwe ubwo hafungurwa imitsi ivana amaraso mu bihaha iyajyana mu mutima.
Ubuyobozi bw’Ibitaro Byitiriwe Umwami Fayisali, kuri uyu wa Mbere bwatangaje ko “mu cyumweru gishize twabashije kuvura neza ikibazo cy’umutima cy’uruhinja, byakozwe biyobowe na Dr Gerard Misago.”
Ubuyobozi bw’ibi Bitaro bwakomeza buvuga ko “Dr Gerard, uherutse kugaruka mu Rwanda nyuma yo gukurikirana amasomo muri Israel, ayoboye itsinda babashije gukora operasiyo ya 14 life Ii-saving pediatric cathlab ku ndwara z’umutima zibukanwa.”
Ubuyobozi bw’Ibitaro Byitiriwe Umwami Fayisali buvuga ko “Dr. Gerard n’itsinda rye, bafashijwe na Dr Abdul Jabbar, inzobere mu buvuzi bw’indwara z’umutima z’abana (Interventional Pediatric Cardiologist) wo mu Bitaro by’abana bya Dhaka Shishu byo muri Bangladesh, ndetse na Dr. Richard Hubbard wo muri University of Maryland akaba n’inzobere mu buvuzi bw’indwara z’umutima z’abana.”
Ibi bitaro bivuga ko ku bw’ubuvuzi bw’izi nzobere, aba bari bamaze iminsi ibiri bavutse bahawe icyizere cy’ubuzima ku bw’iri tsinda.
Uruhinja rwitwa Angel rwahawe ubuvuzi n’iri tsinda, rwari rwavukanye ikibazo cyo kuziba kw’imitsi itembereza amaraso iyajyana mu mutima no mu bihaha (pulmonary valve stenosis), rwajyanywe mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal rubanje kugezwa mu Bitaro binyuranye.
Abaganga bo muri ibi Bitaro, bamaze gukora isuzuma, batahuye ko uru ruhinja rugomba kuvurwa hakoreshejwe ubu buryo bugezweho bwanakoreshejwe bwa mbere mu Rwanda.
Abaganga bakoze iyi Operasiyo, bavuze ko kuzibura turiya dutsi, byari bigoye cyane kuko ari tw’umwana muto natwo twari duto cyane, ku buryo byabasabye gukoresha udukoresho duto cyane.


RADIOTV10