Bamwe mu batuye mu Karere ka Nyanza, bashima ishuri ritagira ikintu na kimwe ryishyuza abana baryigamo, aho ryakira abari baracikirije amashuri, bamwe bakemeza ko ryakundishije abana kwiga.
Ababyeyi bavuga ko iri shuri ryabafashije, dore ko abana babo bari barataye amashuri, ariko aho iri shuri ryubakiwe mu gice cy’icyaro, mu Murenge wa Mukingo, mu Tugari twa Nyarunyinya na Ngwa, kuri ubu ngo byagabanyije umubare w’abata ishuri. Abatangiriye muri iri shuri mu mashuri y’incuke kuri ubu bakaba basoje amashuri yisumbuye muri uyu mwaka wa 2026.
Umwe mu babyeyi baharera, witwa Shyiruburyo Fidel, ati: “Iri shuri ryatumye abana bakunda kwiga kuko ni ishuri riri mu cyaro. Biboneka gake kubona umuntu wubaka ishuri akishyurira byose abana. Ubundi twari tumenyereye ko abenshi bashinga amashuri bakishyuza.”
Uwamuragizimana Félicité na we avuga ko yishimira ko bafashe umwana we agifite imyaka itatu, none ubu ageze mu mwaka wa Gatatu w’ayisumbuye. Ati: “Nishimira ko umwana wanjye bamufashije kuva akiri muto, ubu akaba arangije umwaka wa Gatatu w’ayisumbuye.”
Yavuze ko, uretse kuba umwana we yigira ubuntu, na we yigishijwe kuboha agaseke n’ibindi bisa na ko, aho kamwe akagurisha hagati y’ibihumbi 10 na 20 Frw, ndetse bakanamugurishiriza, bikamufasha kwita ku muryango we.
Bamwe mu banyeshuri batangiranye na ryo ari mu mashuri y’incuke, ubu bakaba bahasoje ayisumbuye, bavuze ko bagize umugisha wo gukurira ku ishuri nk’iri ritita ku bushobozi bw’ababyeyi mu kurera abana.
Irasubiza Joseph, umwe muri bo uharangije amashuri yisumbuye, avuga ko yatangiye muri iri shuri mu 2013 afite imyaka itanu, mu mwaka wa Gatatu w’incuke.
Ati: “Twararyaga ku ishuri, tukabona impano zitandukanye zidufasha nk’amatungo, kugira ngo twikure mu bukene mu rugo. Tukabonaga ibikoresho by’ishuri ndetse n’amafaranga y’ishuri, none ubu turarangije.”
Umuyobozi Mukuru wa City of Joy Christian School, Rugira Emmy, avuga ko iri shuri ryatangiye mu 2011 ku gitekerezo cy’Umunyamerika Todd Ellingson n’umugore we Andria Ellingson, nyuma yo gusura u Rwanda mu 2009, bakanagera mu Murenge wa Mukingo baherekeje inshuti zabo zari zigiye gutaha ivomo ryubakiwe abaturage. Icyo gihe bababajwe no kubona abana benshi bari barataye ishuri.
Nyuma bagarutse i Mukingo batangiza ishuri ry’icyumba kimwe ry’ubudozi, ryatangiranye n’abanyeshuri 20. Gusa, rigitangira babonye ko mu baryigamo harimo n’uwazaga ahetse umwana, ibyo bihita bibakururira gushinga ishuri ry’incuke mu 2013, ryahise ryakira abana 60. Ibi bikorwa byarakomeje, hanashyirwaho amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye kugeza mu mwaka wa Gatandatu.
Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi mu Karere ka Nyanza, Nshimiyimana Edouard, avuga ko bitangaje kuba ishuri ryigenga ryaraje gukorera mu cyaro ritishyuza nk’uko bikorwa ahandi, kandi rikita ku bana bo mu miryango itishoboye, ibintu byatanze umusanzu mu kugabanya umubare w’abata ishuri. Anavuga ko nubwo ryakira abana bafite ibibazo, usanga abantu benshi banishoboye bifuza kurijyanamo abana babo, gusa ntibemererwe kuko ryibanze ku bana batishoboye.
Ati: “Ni ishuri rifite umwihariko wo kureba wa mwana uri mu bibazo, bakavuga bati: ‘Reka na we tumufashe azamuke nk’abandi.’”
Mu myaka 15 ishize, ubu ishuri rifite ibyumba 19 byo kwigiramo n’abanyeshuri 437 baryigamo. Ibyumba bitanu by’incuke byigamo abana 128, ibyumba bitandatu by’amashuri abanza byigamo abana 134, naho ibyumba umunani by’amashuri yisumbuye byigamo abanyeshuri 175.


Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10





