Umugore w’imyaka 32 wo muri Leta Zunze Ubumwe za America, yabyaye abana babiri mu minsi ibiri, nyuma yo kumara amasaha 20 ari muri iki gikorwa cyo kwibaruka.
Uyu mugore witwa Kelsey Hatcher ufite nyababyeyi ebyiri, yabanje kwiruka umwana w’umukobwa ku wa kabiri, ku munsi ukurikiyeho wo ku wa Gatatu, abyara undi, aho yabyariye mu bitaro bya Kaminuza ya Alabama ku bitaro bya Birmingham (UAB).
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga avuga kuri iki gitangaza cyamubayeho, Hatcher yavuze ko yabyaye “abana b’agatangaza” ndetse anashimira abaganga ku kazi kadasanzwe bakoze.
Izi mpanga z’abana b’abakobwa, zizajya zizihiza isabukuru yazo mu minsi ibiri itandukanye dore ko zavutse mu minsi ibiri ikurikirana, ibintu bidasanzwe.
Hatcher yatangaje ko nyuma yo kwibaruka, yasubiye iwe “kwishimira ikihuruko” cy’umubyeyi, dore ko ngo yari ategereje kwibaruka kuri Noheli.

Umwe mu baganga bo kuri biriya Bitaro bya UAB yemeje ko yaba abana bavutse ndetse n’umubyeyi wabo bameze neza, icyakora avuga ko ibi byo kubyaza umubyeyi izi mpanga zavutse mu minsi ibiri, ari ibintu “ubundi ababyaza hafi ya bose badashobora kubona mu kazi kabo.”
Uyu mubyeyi avuga ko afite imyaka 17 yamenyeshejwe ko nyababyeyi ebyiri izwi nka uterus didelphys, ndetse ibi Bitaro byamubyaje bikavuga ko iki iyi miterere y’uyu mugore idasanzwe, ari ikibazo kivukanwa, ariko ko kitabaho cyane kuko abagore bashobora kukigira babarirwa kuri 0,3%.
Mu mwaka wa 2029 muri Bangladesh hari umubyeyi na we wibarutse impanga nyuma y’ukwezi kumwe na bwo abyaye umwana utari wujuje igihe.
Uwo mugore witwa Helsey, mbere yari yasamye inda z’abana batatu bari muri nyababyeyi imwe, ku yindi nshuro aza kubwirwa ko hari undi mwana yatwitiye mu yindi nyababyeyi.
RADIOTV10





