• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Friday, July 3, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Volleyball: Kepler y’abagore yakuye mu isoni basaza babo igera ku mukino wa nyuma

radiotv10by radiotv10
29/03/2026
in SIPORO
0
Volleyball: Kepler y’abagore yakuye mu isoni basaza babo igera ku mukino wa nyuma
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Kepler Women Volleyball Club yageze ku mukino wa nyuma wa playoffs nyuma yo gusezerera Police VWVC yari yatwaye igikombe cya shampiyona ya cy’umwaka ushize, umukino wabereye muri Petit Stade.

Kepler itozwa n’Umutoza Florien SIBORUREMA, yatsinze Police amaseti 3-1, ukaba wari umukino wa 5 wa kamarampaka dore ko mu mikino 4 bari bahuye, batsindanye inshuro ebyiri kuri ebyiri.

Ni ubwa mbere iyi kipe ya Kepler igeze ku mukino wa nyuma mu myaka 2 imaze ishinzwe cyane ko umwaka ushize ari na wo wari uwa mbere kuri yo, yabaye iya 4 nyuma yo gutsindwa na RRA bahataniraga umwanya wa 3.

Abakinnyi barimo BINTA BAH FATUMATA ukomoka mu gihugu cya Guinea bongeye kwigaragaza nubwo atari yatangiye umukino neza, ariko uruhare rwe rukomeye mu maseti ya nyuma rwahesheje iyi kipe y’i Kinyinya intsinzi yabagejeje ku mukino wa nyuma wa playoffs, aho bazahura na APR Women Volleyball Club yo imaze iminsi yarakuyemo Rwanda Revenue Authority Women Volleyball Club (RRA).

Nk’uko byari bimeze muri 1/2 aho ikipe zatanguranwaga gutsinda imikino 3, ni nako ku mukino wa nyuma bizagenda, ibyo bakunze kwita Best of 5 (Umwiza mu mikino 5).

Kuri uyu wa 3 tariki ya 1 Mata 2026, ni bwo hari butangire imikino ya nyuma ndetse n’iyo guhatanira umwanya wa 3.

Saa tanu n’igice z’uwo munsi, mu bagore RRA izakina umukino wa mbere na Police mu guhatanira umwanya wa 3, nyuma yaho saa munani abagabo ba Kepler bazahura na Gisagara na bo bakinira umwanya wa 3. Saa kumi n’igice hazatangira umukino wa mbere wa finale uzahuza Kepler WVC na APR, mu gihe saa moya z’umugoroba Police y’abagabo izakina na REG, imikino yose ikazabera muri Petit Stade.

Nyuma y’umunsi wa mbere utegerejwe ku wa 3, umunsi wa 2 uzakinwa ku wa 4 Mata 2026 guhera saa sita n’igice, n’ubundi muri Petit Stade.

Ikipe ya Police Women Volleyball Club ni yo ifite igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize mu bagore aho yatsinze APR WVC, mu gihe icy’abagabo cyo cyatwawe na APR itsinze Police.

Ikipe izatwara igikombe cya shampiyona izahembwa miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda (2M) haba mu bagabo ndetse n’abagore.

Yatsize Police WVBC
Ibyishimo byari byose kuri Kepler nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma
Umutoza wa Kepler Florien SIBORUREMA agejeje Kepler kuri finale ku nshuro ya mbere
BITA BAH FATOUMATA ari mu bakinnyi ba Kepler b’inkingi zikomeye

Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 3 =

Previous Post

Nyamasheke: Mudugudu aravugwaho kuyobya uburari ku isambanywa ry’umwana w’imyaka 16 amubwira ko kubyemera byatuma atabona umugabo

Next Post

Breaking: Umunyamabanga Mukuru wa CAF yeguye: Impaka za Senegal na Maroc zibifitemo uruhare?

Related Posts

Igisubizo kirimo gutebya rurangiranwa Cristiano Ronaldo yasubije umunyamakuru w’Umunyarwanda bavuganye imbonankubone

Igisubizo kirimo gutebya rurangiranwa Cristiano Ronaldo yasubije umunyamakuru w’Umunyarwanda bavuganye imbonankubone

by radiotv10
03/07/2026
0

Rurangiranwa mu mupira w’amaguru ku Isi, Cristiano Ronaldo yabajijwe ikibazo n’umunyamakuru w’Umunyarwanda uri muri Canada ahari kubera Igikombe cy’Isi, kirebana...

Ikipe ya Police FC yibitseho abakinnyi batanu ku munsi umwe

Ikipe ya Police FC yibitseho abakinnyi batanu ku munsi umwe

by radiotv10
03/07/2026
0

Ikipe ya Police FC yatangaje ko yamaze gusinyisha abakinnyi batanu bashya biganjemo abanyamahanga,n'Umunyarwanda ukina nka myugariro Rushema Chris wari usanzwe...

Hagiye kujya hakorwa isuzuma ritunguranye mu Rwanda rishobora gutahura abakinnyi bakoresha ibiyobyabwenge

Hagiye kujya hakorwa isuzuma ritunguranye mu Rwanda rishobora gutahura abakinnyi bakoresha ibiyobyabwenge

by radiotv10
03/07/2026
0

Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yatangaje mu guhera mu mwaka w’imikino wa 2026-2026 abakinnyi bazajya bakorerwa isuzuma...

Kiyovu Sports ishobora guterwa gapapu n’ikipe ya Etoile de l’Est

Kiyovu Sports ishobora guterwa gapapu n’ikipe ya Etoile de l’Est

by radiotv10
02/07/2026
0

Nyuma y’uko ikipe ya Kiyovu Sports isoje umwaka w’imikino idafite umutoza mukuru, yatangiye kurambagiza uwatozaga Amagaju, gusa amakuru aravuga ko...

FERWAFA yirukanye Peggy Kagwire wari ushinzwe umutungo

FERWAFA yirukanye Peggy Kagwire wari ushinzwe umutungo

by radiotv10
30/06/2026
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryirukanye Peggy Kagwire wari ushinzwe umutungo, rimuziza kuwucunga nabi. Ibi bibaye nyuma y’aho kompanyi...

Next Post
Breaking: Umunyamabanga Mukuru wa CAF yeguye: Impaka za Senegal na Maroc zibifitemo uruhare?

Breaking: Umunyamabanga Mukuru wa CAF yeguye: Impaka za Senegal na Maroc zibifitemo uruhare?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Perezida wa Mozambique yasuye ingabo z’u Rwanda i Cabo Delgado azishimira akazi gakomeye zakoze

Hagaragajwe impungenge zikomeye ku biri gukorerwa abanyamakuru mu Rwanda

Igisubizo kirimo gutebya rurangiranwa Cristiano Ronaldo yasubije umunyamakuru w’Umunyarwanda bavuganye imbonankubone

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.