Nyuma y’uko ikipe ya Kiyovu Sports isoje umwaka w’imikino idafite umutoza mukuru, yatangiye kurambagiza uwatozaga Amagaju, gusa amakuru aravuga ko ari no gushakishwa na Etoile de l’Est yongeye kuzamuka mu cyiciro cya mbere.
Umunya-Maroc Sghir Hammadi yasimbuye Amarisi Niyongabo, afasha Amagaju kutamanuka mu Cyiciro cya Kabiri.
Mu mpera z’ukwezi kwa Gatatu uyu mwaka, Ueari, wari umutoza wa Kiyovu, yasheshe amasezerano yerekeza muri Rayon Sports.
Kiyovu yavuze ko ibyo binyuranyije n’amategeko, irega Haringingo muri FERWAFA.
Mu guca urubanza, FERWAFA yasanze hari ingingo zitubahirijwe, itegeka Haringingo kwishyura Kiyovu miliyoni 15 Frw.
Imikino itandatu yari isigaye, Kiyovu yatojwe n’uwari umutoza wungirije, Sebarera, ayifasha kwegukana umwanya wa gatanu muri Rwanda Premier League.
Kubera ko uyu mutoza adafite ibyangombwa bimwemerera gutoza mu Cyiciro cya Mbere mu buryo burambye, byatumye Kiyovu yegera umutoza w’Amagaju. Gusa, Etoile de l’Est, izakina mu Cyiciro cya Mbere uyu mwaka, ishobora kumutwara.
RADIOTV10





