Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yatangaje mu guhera mu mwaka w’imikino wa 2026-2026 abakinnyi bazajya bakorerwa isuzuma ry’ubuzima ku buryo butunguranye hagamijwe kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’imiti yongera imbaraga muri bo.
Bikubiye mu myanzuro y’inama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yateranye ku wa Gatatu, tariki 01 Nyakanga 2026, yari igamije kurushaho kunoza imiyoborere n’iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Mu myanzuro yafashwe harimo kuzamura amafaranga yo kwiyandikisha mu marushanwa ya FERWAFA guhera mu mwaka w’imikino wa 2026/2027 ndetse no mu wa 2027/2028. Iki cyemezo kireba amarushanwa yose ategurwa na FERWAFA.
Amafaranga yo kwiyandikisha mu marushanwa ya FERWAFA azatangira kubahirizwa guhera mu mwaka w’imikino wa 2026/2027, aho amakipe azakina muri BK Pro League azajya yishyura 2,000,000 Frw.
Naho amakipe yo muri Men’s D2 League, Men’s D3 League, Women’s Super League na Men’s Peace Cup, azajya yishyura ibihumbi 500 Frw, amakipe ya Women’s Championship na Women’s Peace Cup akishyura 200,000 Frw, mu gihe amakipe akina Women’s Regional League azajya yishyura 100,000 Frw.
Komite Nyobozi yanemeje ko ibwiriza ryo “Kurwanya ibiyobyabwenge n’imiti itemewe yongerera imbaraga abakinnyi.”
Komite Nyobozi ya FERWAFA yemeje ko “kuva mu mwaka wa 2026/2027, abakinnyi bazajya bakorerwa isuzuma ry’ubuzima ku buryo butunguranye hagamijwe kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’imiti itemewe yongerera imbaraga abakinnyi (anti-doping).”
Iri shyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda rivuga ko “Ibi bizazamura ireme ry’amarushanwa n’imibereho myiza y’abakinnyi.”
Byongeye kandi, hafashwe icyemezo cyo gukaza amabwiriza agenga ikoreshwa ry’ibirango bya FERWAFA. Uhereye ubu, birabujijwe gukoresha ikirango cya FERWAFA (Logo), ibirango by’amarushanwa cyangwa ibikombe byayo, ndetse no gushushanya imyambaro y’amakipe y’ihugu hifashishijwe ibyo birango, keretse habanje gutangwa uburenganzira n’urwego rubifitiye ububasha.
Iyi myanzuro igamije gukomeza guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda no kubaka amarushanwa arangwa n’ubunyamwuga ndetse no kubahiriza amategeko mpuzamahanga.
RADIOTV10






