Umusirikare wa FARDC arasiwe ku mupaka w’u Rwanda na DRC ubwo yinjiraga arasa urufaya rw’amasasu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Inzego z’umutekano z’u Rwanda zirinda umupaka uhuza iki Gihugu na DRCongo uzwi nka Petite Barrière, zirashe umusirikare wa FARDC winjiye mu Rwanda arasa abari mu Rwanda barimo n’Abapolisi b’u Rwanda, ahita ahasiga ubuzima.

Iki gikorwa kibaye mu gitonco cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Kamena 2022, ubwo uyu musirikare wa FARDC yagerageje kwinjirira ku mupaka muto uhuza u Rwanda na DRC, afite imbunda akaza arasa amasasu menshi.

Izindi Nkuru

Uyu musirikare wagaragazaga umujinya w’umuranduranzuzi, yarashe abaturage banyuranye ndetse na bamwe mu bapolisi b’u Rwanda, arabakomeretsa.

Inzego z’umutekano z’u Rwanda zisanzwe zirinda uyu mupaka zabonye ko uyu musirikare akomeje kwigira imbere, na zo zihita zimurasa ahita ahasiga ubuzima.

Uwahaye amakuru RADIOTV10, yavuze ko abarashwe n’uyu musirikare, barimo abakomeretse cyane ndetse ko bahise bajyanwa kwa muganga byihuse kugira ngo bitabweho.

Yavuze ko aba baturage barashwe n’uyu musirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bariho bambuka umupaka bari mu bikorwa binyuranye by’ubucuruzi.

Iki gikorwa cy’ubushotoranyi, kibaye nyuma y’umunsi umwe bamwe mu Banye-Congo batuye mu Mujyi wa Goma bakoreye imyigaragambyo ikomeye kuri uyu mupaka wa Petite Barrière ubwo bagerageje kwinjira ku ngufu ariko inzego z’umutekano z’Igihu cyabo zikabakoma imbere.

Aba baturage bari benshi cyane, nyuma yo kubuzwa kwinjira mu Rwanda, bafashe amabuye menshi bamisha mu Rwanda bayatera Abapolisi b’u Rwanda ariko barabihorera.

Abapolisi b’u Rwanda barinda umupaka, bari bahagaze bafite imbunda, bareba aba baturage babatera amabuye ariko ntibagize n’umwe batunga urutoki.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru