Tuesday, July 28, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Couple y’abahanzi bazwi mu Rwanda yaciye amarenga ko urukundo rwabo rugiye kwera imbuto

Couple y’abahanzi bazwi mu Rwanda yaciye amarenga ko urukundo rwabo rugiye kwera imbuto

Umuhanzi Nzamwita Olivier uzwi nka M1 umaze igihe akundana n’umuraperikazi Candy Moon, yaciye amarenga ko we n’uyu mukunzi we baba bagiye gutera intambwe mu rukundo rwabo, bakibaruka.

Ni nyuma yuko uyu muraperikazi Candy Moon ahamije ko ari mu rukundo na M1, na we akaba yabishimangiye, avuga ko bamaze igihe bakundana.

Amakuru ava muri bamwe mu bakurikiranira hafi urukundo rw’aba bombi, avuga ko bitegura kwibaruka umwana wabo.

M1 abibajijweho nubwo atabisubije mu mvugo itomoye, yaciye amarenga ko abavuga ayo makuru bashobora kuba batari kure y’ukuri.

Yagize ati “Iyo abantu babana kandi bakundana, nta kindi baba bashaka uretse gutekereza ubukwe, kubyara n’ibindi byose.”

Uyu muhanzi kandi avuga ko Candy Moon, bamaranye igihe kinini baziryanye, kuko bamenyanye mu myaka irenga 20 ishize, dore ko yanamwifashishije mu mashusho y’indirimbo ye ya mbere yashyize hanze muri 2004.

M1 uzwi mu ndirimbo zinyuranye zirimo Ikizungerezi, iyo foto, Perfect, n’iyitwa Brenda yakoranye na Bruce Melodie, aherutse no gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Blessings’ avuga ko yayikoze kubera imigisha Imana yagiye imuha, byumwihariko imukura mu bigusha yahozemo.

Yagize ati “Imana yagiye indinda nyamara nari umunyabyah, nanywaga inzoga nyinshi nubwo ntari nzishoboye, nkanywa ibiyobyabwenge ndetse nkagira n’inkumi nyinshi.”

Uyu muhanzi avuga ko ubu yahisemo kugendera mu nzira igororotse kuko ayiboneramo amahoro, kandi yiteguye kuzayigumamo, ndetse agasezeranya abakunzi be gukomeza kubaha ibihangano binyuranye.

Candy Moon na M1

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + 19 =