Tuesday, July 28, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Ibyitezwe mu biganiro bihuza Trump na Netanyahu bwa mbere kuva intambara ya Iran yatangira

Ibyitezwe mu biganiro bihuza Trump na Netanyahu bwa mbere kuva intambara ya Iran yatangira

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za America, arahura na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, muri White House, mu biganiro bigiye kuba ibya mbere kuva Ibihugu by’aba bategetsi bombi byatangiza intambara muri Iran.

Ni ibiganiro biba kuri uyu wa Kabiri, bibaye ibya mbere bibayeho imbonankubone kuva mu mpera za Gashyantare ubwo America na Iran batangizaga intambara muri Iran yateje akaga mu karere mu Burasirazuba bwo Hagati.

Biteganyijwe ko ibiganiro bihuza aba bayobozi bombi bishobora kugabanya no gukemura ibibazo byavuzwe mu mubano wabo wajemo igitotsi nyuma yuko Trump abaye nk’utuka Netanyahu, kubera ku byo batumvikanyeho kuri iyi ntambara.

Umubano hagati ya Netanyahu na Trump wagiye usa n’aho uri mu kaga mu mezi ashize, ariko bombi bagerageje kugabanya umwuka mubi washoboraga gukura.

Ibiganiro byo kuri uyu wa Kabiri byitezweho, kwibanda cyane ku ishusho y’iyi ntambara America na Israel bayangije kuri Iran mu mpera za Gashyantare, kuko Washington ivuga ko ishaka guha amahirwe ibiganiro.

Israel ntiyigeze igira uruhare mu ntambara ya nyuma hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran, yadutse mu ntangiriro z’uku kwezi nyuma y’aho amasezerano yo guhagarika intambara muri Mata arenzweho.

Ibi biganiro bigiye kuba inama ya munani hagati y’aba bayobozi kuva Trump yagaruka ku butegetsi umwaka ushize, ndetse n’ibiganiro byabo bya mbere imbonankubone kuva intambara yatangira.

Nyetanyahu yagize ati “Aya ni amahirwe akomeye, ariko nanone ni inshingano zikomeye.”

Yakomeje agira ati “Tuzaganira ku bibazo byose biri ku murongo w’ibyigwa, mbere na mbere ibyerecyeye Iran. Birumvikana ko intego yacu ari ukurinda umutekano w’Ibihugu byacu, ndetse n’abo dukorana.”

Umubano w’aba bayobozi bombi wajemo igitotsi muri Mata ubwo habaga ibiganiro ku guhagarika imirwano, ubwo Trump yakoreshaga imvugo zumvikanamo kwibasira Netanyahu. Icyo gihe ubwo Trumo yari mu kiganiro, yavuze ko Netanyahu ari “umuntu ugoye cyane.”

Muri ibi biganiro byo kuri uyu wa Kabiri, biteganyijwe ko abayobozi bazaganira ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yashyizweho umukono na Israel na Libani mu kwezi gushize.

Nanone kandi ibi biganiro biragagaruka kuri Gaza, ahagomba gusuzumwa umugambi wa dipolomasi wo gutangiza ibikorwa byo gusana aka gace ko muri Palestine kashegeshwe n’intambara ya Israel.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − 11 =