Sunday, September 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Haruna bamubajije igihe azahagarikira ruhago ati “Mbivuze nakomeretsa benshi”

radiotv10by radiotv10
29/06/2022
in SIPORO
0
Haruna bamubajije igihe azahagarikira ruhago ati “Mbivuze nakomeretsa benshi”
Share on FacebookShare on Twitter

Haruna Niyonzima, Kapiteni wa AS Kigali yaraye yegukanye igikombe cy’amahoro, yavuze ko atazi igihe azahagarikira gukina umupira w’amaguru, avuga ko aramutse akivuze hari abo bishobora kubabaza cyane.

Yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Kamena 2022 nyuma yuko ikipe ye ya AS Kigali yegukanye igikombe cy’Amahoro itsinda APR FC 1-0.

Haruna Niyonzima wabaye Kapiteni w’igihe kinini w’Ikipe y’Igihugu akaba ari n’umwe mu bakinnyi bakiniye Amavubi imikino myinsi dore ko aherutse kuzuza ijana, yagiye agarukwaho cyane aho bamwe bavuga ko ashaje atagikwiye guhamagarwa mu Mavubi.

Gusa uyu mukinnyi nubwo ari mu bakuze mu Rwanda bagiconga ruhago, mu kibuga ni n’umwe mu bagaragaza ubuhanga bwihariye ndetse n’ishyaka ryinshi.

Yavuze ko atazi igihe azahagarikira ruhago, ati “Ntabwo mbizi. Njye mbivuzeho nakomeretsa benshi.”

Haruna Niyonzima avuga ko umutimanama we ari wo uzamuyobora ku nzira imuganisha ku cyemezo cyo gusezera ruhago.

Ati “Mbyutse na mugitondo nkumva ngomba kureka gukina umupira nawureka kuko nta ntambara irimo ariko kugeza ubu ndacyafite imbaraga zo gukina, ndacyafite na byinshi byo kwigisha barumuna banjye.”

Mu ntangiro z’uyu mwaka, Haruna Niyonzima yavuze ko afite ubutumwa yifuza kuzabwira Perezida Paul Kagame kandi ko yizeye ko igihe azagirira amahirwe bagahura akabumugezaho, hari ikizahinduka mu mupira w’amaguru mu Rwanda wakunze kuvugwamo ibibazo biwudindiza.

Icyo gihe ubwo yaganiraga na kimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, Haruna Niyonzima yavuze ko ubwo butumwa ntahandi yabunyuza uretse kuba yifuza guhura na Perezida akaba ari we ubimwihera, ati “ubwo nintamubona nzabugumana kuko ni ubwanjye ku giti cyanjye.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + fifteen =

Previous Post

IFOTO: Umujepe muri Congo nyuma yo gukubitwa inshuro na M23 yanze kuviramo aho acyura inyamunyo

Next Post

France: Mu rubanza rw’Umunyarwanda Bucyibaruta bikanze iturika ry’igisasu bahita babasohora igitaraganya

Related Posts

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

by radiotv10
13/09/2025
0

Umunyamakuru Mucyo Antha Biganiro wamenyekanye mu biganiro bya siporo, yashyize hanze abakinnyi 11 n’umutoza abona b’ibihe byose banyuze mu mupira...

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

by radiotv10
12/09/2025
0

Urwego rushinzwe gutegura Shampiyona y’umupira w’Amaguru 'Rwanda Premier League', rwatangaje ibihano bishya bizaja bihabwa abarenga ku mategeko n’amabwiriza mu mwaka...

Abakinnyi ba APR bavuye mu makipe y’Ibihugu barimo Mugisha wahesheje umugisha Amavubi dore uko bahagaze (AMAFOTO)

Abakinnyi ba APR bavuye mu makipe y’Ibihugu barimo Mugisha wahesheje umugisha Amavubi dore uko bahagaze (AMAFOTO)

by radiotv10
11/09/2025
0

Abakinnyi ba APR FC bavuye mu makipe y’Ibihugu, bahise basanga bagenzi babo muri Tanzania aho iyi kipe iri mu mikino...

Icyo amategeko avuga ku byo Abanyekongo bakoreye muri Sitade n’ibihano bishobora gufatwa

Icyo amategeko avuga ku byo Abanyekongo bakoreye muri Sitade n’ibihano bishobora gufatwa

by radiotv10
10/09/2025
0

Ibikorwa bidakwiye byakozwe n’abafana b’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byo kwangiza Sitade yabo, bishobora gutuma hafatwa ibihano...

Hamenyekanye amafaranga Perezida wa FERWAFA yahaye Amavubi nk’agahimbazamusyi ayakuye ku ikofi ye

Hamenyekanye amafaranga Perezida wa FERWAFA yahaye Amavubi nk’agahimbazamusyi ayakuye ku ikofi ye

by radiotv10
10/09/2025
0

Nyuma yuko Perezida mushya w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) Shema Ngoga Fabrice yizeje Amavubi kubakandira akanyenyeri nyuma yo gutsinda Zimbabwe, amakuru...

IZIHERUKA

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi
MU RWANDA

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

by radiotv10
13/09/2025
0

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

13/09/2025
Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

13/09/2025
UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

13/09/2025
Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

13/09/2025
Ingabire Victoire yagarutse imbere y’Urukiko arugezeho icyifuzo

Igisubizo u Rwanda ruhaye u Burayi bwarutegetse gufungura umunyapolitiki Ingabire Victoire ataranaburana

12/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
France: Mu rubanza rw’Umunyarwanda Bucyibaruta bikanze iturika ry’igisasu bahita babasohora igitaraganya

France: Mu rubanza rw’Umunyarwanda Bucyibaruta bikanze iturika ry’igisasu bahita babasohora igitaraganya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.