Saturday, November 28, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Ubushake bw’imibanano mpuzabitsina mu rubyiruko buri kugabanuka ku gipimo kitigeze kibaho mu Bwongereza

Ubushake bw’imibanano mpuzabitsina mu rubyiruko buri kugabanuka ku gipimo kitigeze kibaho mu Bwongereza

Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko abantu bo mu Bwongereza bakomeje kugabanya inshuro bakora imibonano mpuzabitsina ugereranyije n’imyaka yashize, aho abari munsi y’imyaka 45 bayikora inshuro ebyiri gusa mu kwezi, mu gihe mu 1990 bayikoraga inshuro enye.

Ubu bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru cy’ubuvuzi cya The Lancet, bugaragaza ko no mu rubyiruko iki gipimo cyagabanutse cyane, aho umwe muri batatu bari munsi y’imyaka 25 atarigeze akora imibonano mpuzabitsina.

Ubushakashatsi bwiswe National Survey of Sexual Attitudes and Lifestyles (Natsal), ni ubwa kane bukorewe mu Bwongereza bugamije gusuzuma imyitwarire n’imyumvire y’abaturage ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina.

Bwagaragaje ko impuzandengo y’abantu bari munsi y’imyaka 45 bakora imibonano mpuzabitsina inshuro ebyiri mu kwezi, mu gihe mu 1990 bayikoraga inshuro enye, naho mu 2010 bakayikora inshuro eshatu.

Mu bantu bari munsi y’imyaka 25, igabanuka ryagaragaye cyane mu mubare w’abatarigeze bakora imibonano mpuzabitsina. Mu 2010, abatarayikoze bari munsi ya 20% ku bagabo no ku bagore, ariko ubushakashatsi bushya bugaragaza ko bageze kuri 28% by’abagabo na 38% by’abagore.

Ibi bivuze ko hafi umugore umwe muri batanu mu bari munsi y’imyaka 25 atarigeze akora imibonano mpuzabitsina, mu gihe ku bagabo ari abarenga umwe muri bane.

Ubushakashatsi ntibwasobanuye mu buryo burambuye impamvu nyamukuru zitera iri gabanuka, ariko abashakashatsi bari gukurikirana ibintu bitandukanye bishobora kubigiramo uruhare.

Muri byo harimo kugabanuka kw’ibikorwa byo guhura n’abantu imbonankubone, kugabanuka kw’abanywa inzoga, impinduka mu myumvire ku gitsina n’imibanire, kubura ubufasha buhagije ku miryango mishya, urubyiruko rukomeza kuba mu ngo z’ababyeyi igihe kirekire, ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ndetse no kwiyongera kw’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.

Ubundi bushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Rutgers muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na bwo bwagaragaje ko kugabanya inzoga, gukomeza kuba mu rugo rw’ababyeyi no kumara igihe kinini ukina imikino yo kuri mudasobwa biri mu bisobanura impamvu urubyiruko ruri kugabanya imibonano mpuzabitsina idafite gahunda yihariye.

Soazig Clifton, umushakashatsi muri Kaminuza ya University College London (UCL), yavuze ko nubwo abantu benshi bagikora imibonano mpuzabitsina, muri rusange umubare w’inshuro bayikora mu Bwongereza ukomeje kugabanuka, cyane cyane mu rubyiruko mu myaka 10 ishize.

Yagize ati: “Nubwo abantu benshi bagikora imibonano mpuzabitsina, uko imyaka ishira abantu bo mu Bwongereza bakomeje kugabanya inshuro bayikora, kandi mu myaka icumi ishize ibi byagaragaye cyane mu rubyiruko.”

Ubushakashatsi bugaragaza ko 77% by’abantu bari hagati y’imyaka 16 na 59 bari barakoze imibonano mpuzabitsina mu mwaka wabanje, mu gihe 89% bari barigeze kuyikora nibura rimwe mu buzima bwabo.

Porofeseri Kaye Wellings wo muri London School of Hygiene and Tropical Medicine, umwe mu batangije ubu bushakashatsi bwa Natsal ariko utagize uruhare mu bushakashatsi bushya, yavuze ko abagore b’iki gihe bashobora kuba bafite ubushobozi bwo kwihitiramo uko imibonano mpuzabitsina ikorwa kurusha uko byari bimeze mu myaka yashize.

Yagize ati: “Ntekereza ko abagore batakemera gukora imibonano mpuzabitsina ku nshuro cyangwa mu buryo runaka kugira ngo bashimishe abo bashakanye gusa.”

Yakomeje avuga ko imyaka abantu batangira gukora imibonano mpuzabitsina bwa mbere na yo yazamutse, ikagera kuri 18 ugereranyije na 16 yariho mu bushakashatsi bwo mu 2010.

Wellings yavuze ko mu myaka yashize hari igihe abantu babonaga kugira uburambe mu mibonano mpuzabitsina nk’ikintu cyo kwirata cyangwa kwerekana ko umuntu amaze kubikora kenshi, ariko ko urubyiruko rw’iki gihe rutakibona ko rugomba kubyerekana kugira ngo rwemerwe n’abandi.

Yagize ati: “Hari igihe abantu babonaga ko kugira uburambe mu mibonano mpuzabitsina ari ikintu cyo kwirata, ariko sinkeka ko urubyiruko rw’ubu rugikeneye kwerekana ko rwabikoze kugira ngo rwemeze abandi.”

Mu bushakashatsi Wellings yakoze ku bagore bari hagati y’imyaka 40 na 50, yasanze benshi bananiwe n’inshingano nyinshi zo guhuza akazi, imirimo yo mu rugo n’imibereho isanzwe, bakongeraho no kwita ku babyeyi bageze mu zabukuru ndetse n’abana babo.

Abagore benshi ntibifuza kubyara

Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje izamuka ry’abagore bakora imibonano mpuzabitsina n’abo bahuje igitsina, ndetse n’impinduka mu mubare w’abagabo bakora imibonano mpuzabitsina n’abandi bagabo.

Umubare w’abagore bavuze ko bakoze imibonano mpuzabitsina n’abandi bagore wagiye uzamuka kuva mu 1990, ariko mu myaka icumi ishize wikuba kabiri ugera kuri 14%.

Muri icyo gihe kandi, umubare w’abagabo bavuze ko bakoze imibonano mpuzabitsina n’abandi bagabo wikubye inshuro eshatu, uva kuri 4% ugera kuri 12%.

Abashakashatsi bavuga ko kimwe mu bishobora gusobanura iri zamuka ari uko abantu bagenda barushaho kwisanzura mu gutangaza ibikorwa byabo by’imibonano mpuzabitsina.

Ikindi cyagaragaye muri ubu bushakashatsi ni uko umubare w’abagore bavuga ko badashaka kubyara burundu wazamutse cyane mu myaka icumi ishize.

Wavuye kuri 8% ugera kuri 17%, aho izamuka ryagaragaye cyane ku bagore bari munsi y’imyaka 35, umubare wabo ukaba warikubye hafi inshuro enye.

Dr Neha Pathak, umwe mu bashakashatsi ba Natsal-4 muri UCL, yavuze ko ari ngombwa kumva niba iki ari icyifuzo nyakuri cy’abagore cyangwa niba hari izindi mpamvu zibasunikira gufata icyo cyemezo.

Yagize ati: “Niba ari byo abagore bifuza koko, dukwiye kubashyigikira kuko ari uburenganzira bwabo bwo kwifatira ibyemezo ku buzima bwabo. Ariko tugomba no gusobanukirwa niba hari izindi mpamvu zibitera cyangwa zituma bafata ibyemezo mu by’ukuri batifuza.”

Ubu bushakashatsi bwa kane bwakorewe ku bantu bagera ku 6.700 batoranyijwe ku buryo bw’amahirwe mu Bwongereza, Scotland na Wales. Babajijwe imbonankubone cyangwa basubiza ibibazo babinyujije kuri internet hagati ya Nzeri 2022 na Mutarama 2024.

Ubushakashatsi nk’ubu bwari bwarakozwe mu 1990, 2000 na 2010. Mu kugereranya impinduka zagiye zigaragara mu bihe bitandukanye, abashakashatsi bibanze ku bantu bari hagati y’imyaka 16 na 44, kuko ari bo bari barakoreweho ubushakashatsi uko ari bune.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 4 =