Friday, November 27, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Igisirikare cya Uganda cyasubije ku bivugwa ko Congo itishimiye amagambo ya Gen. Muhoozi kuri FRN

Igisirikare cya Uganda cyasubije ku bivugwa ko Congo itishimiye amagambo ya Gen. Muhoozi kuri FRN

General Muhoozi avuga ko nta musivile wazahererekanya ubutegetsi na Museveni

Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyashyize hanze itangazo risubiza ibivugwa ko ubutegetsi bwa DRC butishimiye ibyatangajwe na General Muhoozi Kainerugaba ko ashyigikiye umutwe wa FRN, kivuga ko nta mutwe n’umwe wo mu burasirazuba bwa Congo gishyigikiye.

Ibi biri mu itangazo ryashyize hanze n’Umuvugizi wa UPDF, Col Chris Magezi ku wa Gatanu, tariki 27 Ugushyingo 2026 , asubiza amakuru yavugaga ko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC yahamagaje Ambasaderi wa Uganda i Kinshasa kugira ngo asobanure amagambo aherutse gutangazwa na Gen. Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akaba n’Umujyanama Mukuru wa Perezida mu bikorwa byihariye.

Gen. Muhoozi yari yatangaje ko ashyigikiye ifatwa ry’agace ka Walikale n’umutwe wa FRN, anavuga ko ingabo za Uganda ziteguye gukurikirana umuyobozi w’umutwe wa ADF, Musa Baluku, zikagera aho yaba yihishe mu gace ka Isiro, mu Ntara ya Haut-Uele.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Colonel Chris Magezi, Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe amakuru y’Ingabo muri Minisiteri y’Ingabo n’Ibikorwa by’Abahoze mu Gisirikare muri Uganda, UPDF yavuze ko ibikorwa bya gisirikare ihuriyemo n’ingabo za Congo (FARDC) byo kurwanya ADF bikomeje.

Yagize iti “Ibitero bihuriweho na UPDF na FARDC byo kurwanya ADF mu burasirazuba bwa RDC birakomeje. Igitutu gikomeje gushyirwa kuri uyu mutwe cyatumye ucikamo amatsinda mato, ahungira kure mu gihugu imbere.”

UPDF yakomeje ivuga ko, ifatanyije na FARDC, yiyemeje gukomeza gukurikirana abasigaye muri uyu mutwe n’abayobozi bawo aho bahungira hose, harimo no mu gace ka Isiro.

Yavuze ko ubu bufatanye bushingiye ku masezerano y’ubwumvikane agenga Operation Shujaa, ibikorwa bihuriweho n’ingabo z’ibihugu byombi mu kurwanya ADF.

Ku bijyanye n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa RDC, igisirikare cya Uganda cyashinje imwe muri yo, irimo Wazalendo, kuba yarakajije ibitero byibasira abaturage b’inzirakarengane.

Muri iri tangazo, UPDF yavuze ko iyo mitwe yagabye ibitero byahitanye abagore n’abana bo mu miryango y’Abahima n’Abatutsi mu ntara za Ituri na Kivu y’Amajyaruguru.

Yagize iti “Hashingiwe ku Mategeko Mpuzamahanga Agenga Uburenganzira bw’Abaturage mu Bihe by’Intambara (International Humanitarian Law), UPDF ifite inshingano zo kurengera abaturage bashobora kwibasirwa n’ibikorwa nk’ibi, kandi izakomeza kubikora igihe cyose bizaba bishoboka.”

Igisirikare cya Uganda cyongeyeho ko Leta y’iki gihugu ishyigikiye ko amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC akemurwa mu mahoro, binyuze mu biganiro hagati ya Leta ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro ihanganye na yo.

Cyashimangiye ko kitazagira uruhare mu gufasha abasirikare b’abacanshuro b’abanyamahanga bakorana n’imitwe yitwaje intwaro ishinjwa gukorera urugomo abaturage.

Kiti “UPDF, bityo na Leta ya Uganda, bishyigikiye byimazeyo ko amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC akemurwa mu mahoro hagati y’imitwe yitwaje intwaro ihanganye na Leta ya RDC. Ntabwo tuzashyigikira cyangwa ngo dufashe abasirikare b’abacanshuro b’abanyamahanga bakorana n’imitwe yitwaje intwaro ikorera iterabwoba abaturage b’inzirakarengane bo mu burasirazuba bwa RDC.”

Iri tangazo rije mu gihe umutekano mu burasirazuba bwa RDC ukomeje kurangwa n’imirwano hagati y’ingabo za Leta n’imitwe itandukanye yitwaje intwaro, mu gihe ibikorwa bihuriweho na Uganda na Congo byo kurwanya ADF bikomeje.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + twelve =