Ingabo za Uganda (UPDF) zatangaje ko zigiye gukura abasirikare bazo mu Mujyi wa Lubero, uherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umuvugizi w’agateganyo w’Ingabo za Uganda n’ishami rishinzwe amakuru ya gisirikare, Col Chris Magezi, yatangaje ko izi ngabo zizatangira kuva muri uyu mujyi mu byumweru bibiri biri imbere.
Mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ugushyingo 2026, Col Magezi yavuze ko nyuma yo kuva muri Lubero, UPDF izashyikiriza umutekano w’uyu mujyi Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).
Yasobanuye ko UPDF imaze gukorera muri aka gace kuva muri Mutarama 2025, aho yari igamije guhangana n’abarwanyi basigaye b’umutwe w’iterabwoba wa ADF bahageze ubwo bahungaga ibikorwa bya gisirikare byo kubahiga byakorerwaga mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.
Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byatangiye ibikorwa bya gisirikare bihuriweho mu Gushyingo 2021, bigamije guhashya umutwe wa ADF n’indi mitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano w’akarere.
Ibyo bikorwa bya gisirikare byiswe Operation Shujaa, bikaba bigamije guca intege iyo mitwe no kuyambura ubushobozi bwo gukomeza guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa DRC.
Kuva icyo gihe, ingabo z’ibihugu byombi zakomeje gukorera hamwe mu bikorwa byo guhiga no kurwanya abarwanyi ba ADF mu bice bitandukanye by’Uburasirazuba bwa Congo.
RADIOTV10