Abacuruzi batatu bakorera mu nyubako iherereye mu Mujyi wa Kayonza bahuye n’igihombo nyuma yuko inkongi y’umuriro yayibasiye mu gitondo cya kare igatwika ibicuruzwa byabo, bikekwa ko yatewe n’ibibazo by’umuriro w’amashanyarazi ukomeje kugenda ugaruka bya buri kanya.
Iyi nkongi yibasiye inzu y’ubucuruzi iri mu Mudugudu wa Kayonza Centre, Akagari ka Kayonza, Umurenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza, ikaba ari iy’uwitwa Nyagatare Pierre.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Hategekimana Fred, yatangaje ko umuriro wadutse hagati ya saa kumi n’imwe n’igice na saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, ugera ku bicuruzwa by’abacuruzi batatu bakoreraga muri iyo nyubako.
Abo bacuruzi ni Bimenyimana Pierre, wagurishaga ibikoresho by’ubwubatsi, Tuyisenge Felix na Imanishimwe Jabel. Babiri muri bo bari bafite ubwishingizi bw’ibikorwa byabo, mu gihe Tuyisenge atari afite ubwishingizi.
Nubwo icyateye iyi nkongi kitaramenyekana, bamwe mu bacuruzi bakorera muri ako gace bakeka ko ishobora kuba yatewe n’ibibazo by’amashanyarazi bimaze iminsi bigaragara muri ako gace.
Yamudabiye Betty, umwe mu bacuruzi bakorera muri iyo santere ibikorwa bye bitagezweho n’umuriro, yavuze ko amashanyarazi amaze iminsi agenda agaruka mu buryo budasanzwe, ku buryo bakeka ko yaba ari yo ntandaro y’iyi nkongi.
Yagize ati “Tumaze iminsi tubona umuriro uza ukongera ukagenda hafi buri minota 30, cyane cyane nimugoroba guhera saa kumi n’ebyiri. Iyi nkongi yabaye tutaranatangira akazi, ku buryo tudashobora gukeka ko yaba yatewe n’ibikorwa by’umuntu runaka.”
Gusa uyu muturage ashimira polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro, yahagobotse ikawuzimya utarakwira henshi ngo ufate n’ibindi bice by’inyubako.
Icyakora, ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza buravuga ko kugeza ubu hataramenyekana icyateye iyi nkongi, kuko hagikusanywa amakuru azafasha kumenya neza intandaro yayo n’agaciro k’ibyangiritse.
Umuyobozi w’Akarere yashimye ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z’umuriro ku bwihutire ryagaragaje mu gutabara, avuga ko byatumye umuriro utagera ku zindi nzu z’ubucuruzi zegeranye n’iyo wibasiye.
Yagize ati “Nyuma y’uko aya makuru amenyekanye, ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi ryatabaye, ibikorwa byo kuzimya umuriro bihita bitangira. Ibyo byatumye udakomereza mu zindi nzu z’ubucuruzi. Ibikorwa byo kuzimya byakomeje, ariko umuriro wari umaze kugabanyuka.”
Abacuruzi bo muri ako gace ibikorwa byabo bitagezweho n’iyi nkongi na bo bashimiye Polisi y’u Rwanda ku bwihutire yagaragaje, kuko bari bafite impungenge ko umuriro ushobora gukwira mu maduka yabo.
RADIOTV10