Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Gitisi, Akagari ka Muganza, mu Karere ka Gisagara, bavuga ko bababajwe n’urupfu rw’uwitwa Munyagikari Zephanie, w’imyaka 56, rwatewe n’abantu babiri bari bashyamiranye bakaza kurwana, bakamugwira ubwo yari ahagaze hafi y’umuhanda.
Aba baturage bavuga ko abo bantu bashyamiranye bashobora kuba bari banyweye inzoga, kuko amakimbirane yabaye hagati yabo yarangiye barwanye, bakagwira uyu mugabo utari muri ayo makimbirane.
Ibyo byabaye ubwo Iyakaremye Eric, w’imyaka 36, na Muhawenima Claudine, w’imyaka 25, bashyamiranaga bakarwana, maze bagwira Munyagikari Zephanie, agira ikibazo gikomeye cy’ubuzima nyuma aza kwitaba Imana.
Umuyobozi w’Umurenge wa Muganza, Ndayishimiye Etienne, asaba abaturage kwirinda ubusinzi kuko bushobora kuba intandaro y’amakimbirane n’imirwano ishobora no gutwara ubuzima bw’abantu.
Yagize ati “Turakangurira abaturage kwirinda ubusinzi kuko bushobora kubakururira mu makimbirane n’imirwano, bikaba byanaviramo abantu gutakaza ubuzima.”
Yakomeje asaba abaturage kujya batanga amakuru ku gihe igihe babonye ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano, kugira ngo inzego zibishinzwe zibashe gutabara hakiri kare.
Abakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu, Iyakaremye Eric na Muhawenima Claudine, bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muganza mu gihe iperereza rikomeje.
RADIOTV10