Thursday, September 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

CaboDelgado: RDF ihishuye ko kuva yakwamurura ibyihebe bitigeze bihirahira guhindukira

radiotv10by radiotv10
27/09/2022
in MU RWANDA
0
CaboDelgado: RDF ihishuye ko kuva yakwamurura ibyihebe bitigeze bihirahira guhindukira
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buvuga ko kuva abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique bakura ibyihebe mu birindiro byabyo, bitigeze bihirahira guhindukira ngo bigabe ibitero.

Byatangajwe n’Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, agaruka ku gikorwa cy’uruzinduko rw’Ibitangazamakuru byaje gusura ingabo z’u Rwanda mu Ntara ya Cabo Delgado.

Yavuze ko ibi bitangazamakuru byasuye ibirindiro bya RDF biri muri Mocimbao da Praia no muri Palma.

Ati “Intego nyamukuru y’uru ruzinduko, ni ukwereka amahanga ko ubuzima buri gusubira mu buryo mu Turere tubiri. Twabanyuriyemo muri macye ibyo tugiye gukora, bakagenda baganiriza abasivile babiyerekera ubwabo ko nta kibazo gihari ko ubuzima buri gusubira mu buryo. Abasivile ubwabo baraboneraho kwibwirira itangazamakuru uko biyumva aka kanya.”

Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique ndetse n’inzego z’ibanze muri ibi bice byari byarazahajwe n’ibikorwa by’ibyihebe, bamaze iminsi basubiza mu byabo bamwe mu baturage bari barabikuwemo n’ibyihebe.

Brig Gen Ronald Rwivanga yavuze ko kuva muri Kanama umwaka ushize wa 2021, ubwo ingabo z’u Rwanda zirukanaga ibyihebe mu birindiro byabyo, nta bitero birongera kubaho ngo bibe byagaruka guteza umutekano mucye.

Ati “Ntabwo twigeze tugira ikibazo cyo kuba byahirahira kugaruka ngo bigabe ibitero. Icyo twakoze twirukanye ibyihebe muri Macomia, twaburijemo aho byari bitangiye kubaka ibirindiro bishya mu gace kitwa Chai.”

Brig Gen Rwivanga avuga kandi ko Ingabo z’u Rwanda ziri muri ubu butumwa zabashije no kumenya ibindi bice ibi byihebe byahungiyemo nko muri Pundanhar, ubu zikaba ziri gutegura ibitero byo kujya kubihirukana nubwo hariyo ibyihebe bicye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × five =

Previous Post

Rwanda&DRCongo: Ibyatangajwe na Tshisekedi i NewYork bishobora gusubiza ibintu irudubi- Impuguke

Next Post

Nubwo nananutse bikabije ariko mu mutwe hameze neza-Umunyamakuru Yago yahumurije abamukunda

Related Posts

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

by radiotv10
18/09/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, uvuga ko yari aho Polisi yarasiye abagabo batatu bariho batema...

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

by radiotv10
18/09/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Gicumbi ukurikiranyweho kwica umugore we amukubise isuka ya majagu mu mutwe,...

Three powerful self-care practices for a healthier, happier you

Three powerful self-care practices for a healthier, happier you

by radiotv10
18/09/2025
0

The modern world is hectic and it seems that self-care is a full time occupation. Self-care does not always have...

Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

by radiotv10
18/09/2025
0

Abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, bavuga batazi impamvu Polisi yo mu Karere ka Rwamagana yakuyeho ibyapa bya...

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

by radiotv10
18/09/2025
0

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’umuriro w’amashanyarazi bisimbura ibyari bimaze imyaka itanu, byorohejwe ku cyiciro cy’ibanze, aho bakoresha...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 takes decision to ease border crossing at Rwanda-Congo ‘Grande Barrière’
AMAHANGA

Eng.-AFC/M23 takes decision to ease border crossing at Rwanda-Congo ‘Grande Barrière’

by radiotv10
18/09/2025
0

Umuhanzikazi Tonzi yaciye agahigo ku isabukuru ye y’amavuko

Umuhanzikazi Tonzi yaciye agahigo ku isabukuru ye y’amavuko

18/09/2025
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

18/09/2025
AFC/M23 yafashe icyemezo gishyira igorora abakoresha umupaka wa ‘Grande Barrière’ w’u Rwanda na Congo

AFC/M23 yafashe icyemezo gishyira igorora abakoresha umupaka wa ‘Grande Barrière’ w’u Rwanda na Congo

18/09/2025
Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

18/09/2025
Pavelh Ndzila wagiye muri Rayon avuye muri APR bwa mbere ahishuye impamvu atagikinira Ikipe y’Igihugu

Pavelh Ndzila wagiye muri Rayon avuye muri APR bwa mbere ahishuye impamvu atagikinira Ikipe y’Igihugu

18/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nubwo nananutse bikabije ariko mu mutwe hameze neza-Umunyamakuru Yago yahumurije abamukunda

Nubwo nananutse bikabije ariko mu mutwe hameze neza-Umunyamakuru Yago yahumurije abamukunda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-AFC/M23 takes decision to ease border crossing at Rwanda-Congo ‘Grande Barrière’

Umuhanzikazi Tonzi yaciye agahigo ku isabukuru ye y’amavuko

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.