CaboDelgado: RDF ihishuye ko kuva yakwamurura ibyihebe bitigeze bihirahira guhindukira

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buvuga ko kuva abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique bakura ibyihebe mu birindiro byabyo, bitigeze bihirahira guhindukira ngo bigabe ibitero.

Byatangajwe n’Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, agaruka ku gikorwa cy’uruzinduko rw’Ibitangazamakuru byaje gusura ingabo z’u Rwanda mu Ntara ya Cabo Delgado.

Izindi Nkuru

Yavuze ko ibi bitangazamakuru byasuye ibirindiro bya RDF biri muri Mocimbao da Praia no muri Palma.

Ati “Intego nyamukuru y’uru ruzinduko, ni ukwereka amahanga ko ubuzima buri gusubira mu buryo mu Turere tubiri. Twabanyuriyemo muri macye ibyo tugiye gukora, bakagenda baganiriza abasivile babiyerekera ubwabo ko nta kibazo gihari ko ubuzima buri gusubira mu buryo. Abasivile ubwabo baraboneraho kwibwirira itangazamakuru uko biyumva aka kanya.”

Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique ndetse n’inzego z’ibanze muri ibi bice byari byarazahajwe n’ibikorwa by’ibyihebe, bamaze iminsi basubiza mu byabo bamwe mu baturage bari barabikuwemo n’ibyihebe.

Brig Gen Ronald Rwivanga yavuze ko kuva muri Kanama umwaka ushize wa 2021, ubwo ingabo z’u Rwanda zirukanaga ibyihebe mu birindiro byabyo, nta bitero birongera kubaho ngo bibe byagaruka guteza umutekano mucye.

Ati “Ntabwo twigeze tugira ikibazo cyo kuba byahirahira kugaruka ngo bigabe ibitero. Icyo twakoze twirukanye ibyihebe muri Macomia, twaburijemo aho byari bitangiye kubaka ibirindiro bishya mu gace kitwa Chai.”

Brig Gen Rwivanga avuga kandi ko Ingabo z’u Rwanda ziri muri ubu butumwa zabashije no kumenya ibindi bice ibi byihebe byahungiyemo nko muri Pundanhar, ubu zikaba ziri gutegura ibitero byo kujya kubihirukana nubwo hariyo ibyihebe bicye.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru