Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Nubwo nananutse bikabije ariko mu mutwe hameze neza-Umunyamakuru Yago yahumurije abamukunda

radiotv10by radiotv10
27/09/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Nubwo nananutse bikabije ariko mu mutwe hameze neza-Umunyamakuru Yago yahumurije abamukunda
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago wari umaze iminsi arembye, yahumurije abakunzi be ko ubu ameze neza nubwo uburwayi bwamuzahaje bukamusigira impinduka ku mubiri.

Mu minsi ishize, uyu munyamakuru usanzwe afite YouTube Channel yitwa Yago TV, yari yatangarije abakunda ibiganiro bye ko kubera uburwayi bwari bwamufashe, batazakomeza kubona ibiganiro bye nkuko byari bisanzwe.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga za Yago tariki 17 Nzeri 2022, yari yagize ati “Bakunzi ba YAGO TV SHOW mutwihanganire muri iyi minsi ntabwo muzabona ibiganiro nkuko byari bisanzwe kubera uburwayi bwa Yago.”

Nyuma yo gutangaza ubu butumwa, umwe mu nshuti za hafi y’uyu munyamakuru, yabwiye RADIOTV10 ko yarembye bikomeye ndetse akaza kujyanwa mu bitaro akitabwaho.

Mu cyumweru gishize, iyi nshuti ya hafi y’uyu munyamakuru, yavuze ko yorohewe ndetse ko yamaze gusubira mu rugo ubu akaba ari gutora ka mitende.

Nyarwaya na we ubwe yabinyujije ku mbuga nkoranyambaga mu cyumweru gishize avuga ko “arimo koroherwa kandi tubonereho no kubashimira cyane abakomeje kumusengera, tunashimira byimazeyo abaganga bamwitayeho (LA Croix du sud ‘kwa Nyirinkwaya’) Imana ibahe umugisha.”

Mu butumwa yongeye kunyuza ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Nzeri 2022, Yago yavuze ko nubwo habayeho impinduka ku mubiri inyuma ariko ahandi hakimeze neza.

Muri ubu butumwa bwari buherekejwe n’amafoto y’uyu munyamakuru yicaye ku nkengero z’ikiyaga, yagize ati “Nubwo habayemo kunanuka bikabije ariko mu nda no mu mutwe hameze neza ubu!! Imana ni Imana. Reka idutize n’imbaraga z’umubiri vuba turongera tubonane kuri [YAGO TV SHOW]”

Yasoje ashimira abamuhaye inkunga y’amasengesho ubu akaba ari koroherwa, yizeza ko mu gihe cya vuba azongera gukora ibiganiro nk’ibisanzwe.

Yavuze ko nubwo yananutse bikabije ariko ibitekerezo bikiri bitaraga

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − five =

Previous Post

CaboDelgado: RDF ihishuye ko kuva yakwamurura ibyihebe bitigeze bihirahira guhindukira

Next Post

Inteko Rusange ya UN ni umwanya w’ibitekerezo byubaka si uwo kuregana- Amb. Nduhungirehe

Related Posts

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Inteko Rusange ya UN ni umwanya w’ibitekerezo byubaka si uwo kuregana- Amb. Nduhungirehe

Inteko Rusange ya UN ni umwanya w’ibitekerezo byubaka si uwo kuregana- Amb. Nduhungirehe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.