Indege itwara imizigo ya sosiyete yo muri Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo yitwa Tracep Congo Aviation, yari yaburiwe irengero, yabonetse yakoreye impanuka muri Teritwari ya Walikare.
Iyi ndege yari yaburiwe irengero kuva ku wa Gatanu ubwo yakoraga urugendo hagati ya Beni mu Ntara ya Kivu ya Ruguru na Kachungu muri Kivu y’Epfo), yabonetse ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru.
Amakuru dukesha Radio Okapi, avuga ko umwe mu bakozi babiri b’iyi sosiyete bari muri iyi ndege, yarokotse, mu gihe umupilote we yahasize ubuzima.
Iyi ndege yo mu bwoko bwa LET L-410 ya sosiyete ya Tracep Congo Aviation, yabonetse yakoreye impanuka mu gace ka Kamaninge, hafi y’agace k’icyaro ka wa Buruko, muri Teritwari ya Walikale, nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe iby’indege za Gisivili muri Congo (RVA) abivuga.
Iyi ndege yari yahagurutse ku wa Gatanu saa 12:36 PM ku isaha yo muri kiriya Gihugu ivuye ku kibuga cy’indege cya Mavivi i Beni, hamwe n’abakozi babiri n’imizigo hafi toni 2 yerekeza i Kachungu, mu gace ka Shabunda muri Kivu y’Epfo.
Amakuru avuga ko nyuma y’iminota mike ihagurutse, kapiteni w’iyi ndege yahamagaye atangaza ko imwe muri moteri zayo yagize ikibazo, nyuma agerageza kwerecyeza ku kibuga cy’Indege cya Walikale, ho itumanaho rye ryaje kubura ku murongo.
Nyuma y’ibura ry’iyi ndege, ku wa Gatanu, hahise hatangizwa ibikorwa byo kuyishakisha, ndetse hanoherezwa amatsinda y’abagombaga gushakisha iyi ndege.
Sosieye ya Tracep Congo Aviation, nyiri iyi ndege, yatangaje ko umupilote wafashaga uwari utwaye iyi ndege, yabonetse ari muzima ku gicamunsi cyo ku Cyumweru mu gace kabereyemo impanuka, hafi ya Buruko, mu gihe umupilote mukuru we yahasize ubuzima.
RADIOTV10