Umuhanzi Kitoko Bibarwa yagize ibyago byo gupfusha umubyeyi we (Se) witabye Imana azize uburwayi, aho yaguye mu Bitaro Byitiriwe Umwami Fayisali.
Umubyeyi wa Kitoko Bibarwa yitabye Imana mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 26 Nyakanga 2026, aguye mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal, nk’uko amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Igihe abitangaza.
Kitoko agize ibi byago nyuma y’umwaka agarutse gutura mu Rwanda, aho yagarutse muri iki Gihugu cye mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize wa 2025.
Ni nyuma yuko yari amaze imyaka cumi n’ibiri aba mu mahanga, aho yerecyejeyo mu mwaka wa 2013 agiye kwiga, mu Gihugu cy’u Bwongereza.
Kitoko kandi nyuma yo kugaruka mu Rwanda, amaze iminsi ari mu bahanzi bari kwigaragaza mu bitaramo binyuranye, byumwihariko ibizwi nka ‘Summer Country Tour’ byageze mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Uyu muhanzi kandi ari mu basusurukije abantu ku munsi w’abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports uzwi nka Rayon Day, anagaragarizwa ibyishimo byinshi n’abakunzi b’iyi kipe.
Amakuru avuga ko nubwo Kitoko yashimishaga abantu muri ibi bitaramo, yabijyagamo ariko anafite umubyeyi we urwaye, akaba yatabarutse.
RADIOTV10