Rwanda&DRCongo: Ibyatangajwe na Tshisekedi i NewYork bishobora gusubiza ibintu irudubi- Impuguke

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanga muri Politiki mpuzamahanga, Dr Ismael Buchanan avuga ko ibyatangajwe na Perezida wa DRCongo mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, bishobora gusubiza inyuma inzira yari iri guterwa mu gushaka umuti w’ibibazo biri hagati y’Igihugu cye n’u Rwanda.

Ku wa Kabiri w’icyumweru gishize tariki 20 Nzeri 2022, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo ubwo yari imbere y’abitabiriye Inteko Rusange ya 77 y’Umuryango w’Abibumbye, yongeye gushinja yeruye ko u Rwanda ruri inyuma y’ibibazo by’umutekano mucye biri mu burasirazuba bw’igihugu cye.

Izindi Nkuru

Perezida Tshisekedi kandi yongeye kubisubiramo mu kiganiro yagiranye na France24, aho yavuze ko ikibazo u Rwanda rwitwaza rujya muri Congo, kitagihari.

Yagize ati “Nasanze u Rwanda rufite umugambi mubi. Rukoresha FDLR nk’urwitwazo kugira ngo ingabo zarwo zikunde zinjire muri Congo. Kugeza uyu munsi, FDLR ni umutwe wacitse intege utagifite ubushobozi bwo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ahubwo yahindutse ikibazo kuri Congo kurusha u Rwanda. ubu nta n’igitekerezo cyo gufata ubutegetsi bwa Kigali bafite, ahubwo bahindutse amabandi yirirwa atega abantu.”

Ku wa Gatatu tariki 21 Nzeri 2022, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, we mu ijambo yagejeje ku Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, yavuze ko gushinjanya ibirego, bidashobora gutanga umuti w’ibibazo bihari.

Perezida Kagame yagize ati “Umukino wo kugereka ibibazo ku bandi ntabwo wakemura ibibazo. Ibi bibazo ntabwo byananirana kubishakira umuti kandi bishobora kubonerwa umuti bidatwaye ubushobozi buhanitse yaba ubw’amafaranga ndetse n’ubw’imbaraga za muntu.”

Ibi byatangajwe n’Abakuru b’Ibihugu byombi, byakurikiwe n’imvugo z’abanyapolitiki bo muri Congo bavuze ko igihe kigeze ngo bihanize u Rwanda.

Minisitiri w’Intebe w’iki Gihugu cya Congo, Jean Michel Sama Rukonde Kenge, yavuze ko bagomba gukaza umutekano ku mipaka ihuza Igihugu cyabo n’u Rwanda.

Iki gihugu cyatangiye no kwikanga ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique, ngo ziri gukorera mu duce twegereye imipaka ya Congo.

Impuguke muri Politiki mpuzamahanga, akaba n’umwarimu muri Kaminuza, Dr Ismael Buchanan avuga ko ibi byatangajwe na Perezida Felix Tshisekedi bishobora gusubiza inyuma inzira yari yatangiwe yo gushaka umuti w’ibibazo.

Mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, Dr Buchanan yagize ati “Ririya jambo Perezida Tshisekedi yavugiye mu Muryango w’Abibumbye kandi azi neza inzira biri kunyurano zo gukemura ikibazo kiri hagati y’u Rwanda na Congo…

Nyuma y’ijambo habayeho inyandiko zagiye zandikwa na bamwe bo muri Congo, nk’iyanditswe na Ambasaderi wa Congo muri Centrafrique, ryasubiza inyuma ya mishyikirano Abanyarwanda cyangwa Abanyafurika cyangwa Abanyekongo bari biteze yo kugarura amahoro ku buryo bishobora no guteza ikibazo gikomeye.”

Mu minsi ishize, abasesenguzi bavugaga ko ibiganiro byagiye bihuza Perezida Paul Kagame na Felix Tshisekedi yaba ibyabereye i Nairobi n’i Luanda, byatanze umusaruro kuko abanyapolitiki bo muri Congo bakunze gukoresha imvuzo ziremereye bari babihagaritse, ndetse n’imyigaragambyo y’urugomo yo kwamagana u Rwanda, yari yahosheje.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru