• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Impamvu urubanza rwa Ingabire Victoire rwasubitswe ku munsi wa mbere

radiotv10by radiotv10
08/07/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Impamvu urubanza rwa Ingabire Victoire rwasubitswe ku munsi wa mbere
Share on FacebookShare on Twitter

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, rwasubitse urubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ruregwamo Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, nyuma yuko uregwa arugaragarije inzitizi z’ubwunganizi bwe, agasaba ko umunyamategeko ukomoka muri Kenya yafashwa kuzuza inshingano zo kumuburanira.

Ni icyemezo cyafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Nyakanga 2025 nyuma yuko Ingabire Victoire Umuhoza agaragarije Urukiko izi nzitizi zo kuba yitabye Urukiko atunganiwe mu mategeko.

Ingabire Victoire Umuhoza witabye Urukiko atunganiwe, yagaragarije Urukiko afite inzitizi zo kuba atunganiwe, kandi yifuza kuburana afite umunyamategeko.

Yavuze ko afite umunyamategeko w’Umunya-Kenya ugomba kumwungabira muri uru rubanza, bityo ko yafashwa kugira ngo azabashe kuzuza inshingano ze zo kumuburanira.

Ubushinjacyaha bwasabaga Urukiko gutesha agaciro izi nzitizi, bwavuze ko uregwa yari yunganiwe ubwo yabazwaga mu mabazwa yakozwe n’uru rwego rw’Ubushinjacyaha, bukavuga ko iki cyifuzo cye kigamije gutinza nkana urubanza.

Urukiko rumaze kumva ibyatangajwe n’impande zombi, rwafashe icyemezo cyo gusubika urubanza, rwanzura ko ruzasubukurwa mu cyumweru gitaha tariki 15 Nyakanga 2025.

Ingabire uregwa ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gukurura imvururu muri rubanda, yatawe muri yombi nyuma yuko agiye agarukwaho inshuro nyinshi mu rubanza ruregwamo abantu icyenda (9) baregwa ibyaha birimo gushaka gukuraho ubutegetsi hatabaye imirwano.

Uyu munyapolitiki washinze ishya DALFA-Umurinzi ritemewe mu Rwanda, yavuzwe muri ruriya rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru ko yagiranye ibiganiro na bariya bantu baruregwamo bari no mu ishyaka rye, ndetse akanatera inkunga ibikorwa byabo, mu bufasha bw’amikoro ndetse n’ibitekerezo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 5 =

Previous Post

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ rwasohowemo umugore we bikamubabaza

Next Post

Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.