Uwitwaga Kisekedi Ndatabaye wo mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ubu afite izina rishya rya Ndatabaye Yvan, nyuma yo gusaba guhindurirwa izina mu mwirondoro uri mu irangamimerere ry’u Rwanda, agaragaza ko ririya rya Kisekedi ritamunejeje (undesired name).
Uyu wari ufite izina rijya gusa n’irya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni uwo mu Mudugudu w’Urumuri, Akagari ka Nyagahinga mu Murenge wa Rusororo ho mu Karere ka Gasabo.
Nyuma yo kubisaba anyuze mu nzira zemewe n’amategeko, uyu witwaga Kisekedi Ndatabaye, ubu agiye kujya ahamagarwa Ndatabaye Yvan, nyuma yuko izina rye risohotse mu Igazeti ya Leta yo ku wa Mbere w’iki cyumweru.
Tariki 18 Gicurasi Kisekedi ukomoka kuri NYANSHOSHI Tharcisse na NAHOZA Debola, yari yahawe icyemezo cyo guhindura iri zina rya Kisekedi, avuga ko ari izina atishimiye (undesired name).
ibi bisanzwe biteganywa n’amategeko ko uwifuza guhindura izina, anyura mu nzira zikurikije amategeko, akagaragaza n’impamvu, ndetse inzego zibishinzwe zikabisuzumana ubushishozi kugira ngo hirindwe ko hari ababikoresha mu nyungu mbi, nko gusibanyanya ibimenyetso by’ibyaha baba barakoze.
Muri iyi gazeti yasohotseho amazina mashya y’uwitwaga Kisekedi, hariho abandi bemerewe guhindurwa amazina, barimo Bwana SIBOMANA Athanase utuye mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Nyagasambu, Umurenge wa Fumbwe, Akarere ka Rwamagana, Ntara y’Iburasirazuba yemerewe guhindura izina yari asanganywe, aho yemerewe izina rya NZIZA Athanase.
Hariho kandi Madamu MUKARIZAHANANDE Felicie utuye mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Mukuyu, Umurenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali yemerewe guhindura izina yari asanganywe. Ubu Leta yamuhaye izina rigufi kandi ritari irigenurano, akaba yitwa LIZA Felicia.
Undi uri kuri uru rutonde, ni Madamu NYIRABYAGO Nyandwi Stephanie utuye mu Mudugudu wa Museke, Akagari ka Kigoya, Umurenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke, Ntara y’Iburengerazuba na we yemerewe guhindura izina yari asanganywe, iry’ibyago rivanwaho. Ubu yitwa NYANDWI Stephanie.
Naho uwitwaga NTAKAMARO mwene NDUHUNGIREHE na MPORENDAME wo mu Karere ka Gakenke, ubu na we yahawe icyemezo cyo guhindura iri zina rya Ntakavuro ry’irigenurano kandi rimuteye ipfunwe, akitwa Kamari Desire.
Hakabaho kandi UWIMANA Liliane w’i Rwempasha muri Nyagatare na we ubu yahawe icyemezo kimwemerera guhindura amazina akitwa AKARIRE Liliane kuko ari yo mazina yiswe n’ababyeyi.