Uwakoreshaga izina rya Katebashabe1 ku rubuga nkoranyambaga rwa X, wari washyizeho amashusho ya Miss Muyango atwaye imodoka atambaye umukandara ari no kurya, ndetse Polisi ikavuga ko igiye kubikurikirana no gufata ibihano bikwiye, konti y’uyu muntu ubu ntikiri ku murongo.
Ni nyuma yuko uyu wakoreshaga amazina ya Katebashabe kuri X, ashyizeho amashusho ya Miss Muyango Claudine atwaye imodoka atambaye umukandara ari no kurya.
Mu butumwa buherekeje aya mashusho, uyu yari yagize ati “Nyabuneka mugerageze gutwara mwambaye seatbelt (umukandara) kandi ntabwo byemwe gutwara muri kurya.”

Polisi y’u Rwanda yari yasangizwe ubu butumwa, yasubije igira iti “Nibyo rwose, ni byiza kwibutsanya inshingano. Ibyo yakoze ntibyemewe. Turabikurikirana kugira ngo afatirwe ibihano bikwiye.”

Nubwo uyu akoresha konti ya Kate Bashabe, uyu mushabitsi usanzwe azwi mu Rwanda byumwihariko mu ruganda rw’imideri, yavuze ko iriya konti atari iye.
Kate Bashabe yagize ati “Nababuriye inshuro nyinshi ku by’iyi konti, nanone reka mbisubiremo: lyi ni konti mpimbano. Ntabwo nkoresha X, uyu ni umuntu unyiyitirira ahora atangaza ibintu by’amafuti abeshya ko ari njye. Ni cyo gihe ngo RIB ibyinjiremo ibikurikirane.”
Gusa nyuma, iriya Konti yo ku rubuga nkoranyambaga rwa X yari yatangajweho buriya butumwa bwanasubijweho na Polisi y’u Rwanda, yaje kuzimira, aho kugeza ubu ubwo twandikaga iyi nkuru, yari itakiriho, mu gihe ubutumwa busubiza bwa Polisi y’u Rwanda bwo bukigaragara.



RADIOTV10