Umujenerali wa RDF ufite ibigwi mu rugamba rwo kurwanya ibyihebe i CaboDelgado yazamuwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu mapeti Innocent Kabandana wari ufite ipeti rya Major General, amuha irya Lieutenant General.

Byatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Nzeri 2022.

Izindi Nkuru

Iri tangazo rivuga ko “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yazamuye Maj Gen Innocent Kabandana ku ipeti rya Lieutenant Genera nyuma yo gusoza inshingano ze muri Mozambique.”

Iri peti ryahawe Innocent Kabandana, ni ryo ribanziriza irya nyuma ryo ko rwego rwo hejuru mu mapeti y’Igisirikare cy’u Rwanda kuko iririkuriye ari irya General ryuzuye rifite bacye mu Rwanda.

Uyu Mujenerali wazamuwe mu mapeti na Perezida Paul Kagame, ni umunyabigiwi mu rugamba rw’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mozambique bwo gutsinSura ibyihebe byari byarayogoje bimwe mu bice by’iki Gihugu.

Innocent Kabandana ni we wayoboye bwa mbere ingabo z’u Rwanda ziri muri iki Gihugu, zabashije guhangamura ibyihebe byari byarigaruriye bimwe mu bice by’Intara ya Cabo Delgado, ubu byinshi bikaba birimo amahoro ahinda.

Aherutse gukorerwa mu ngata na Maj Gen Eugene Nkubito na we wagiye kuyobora izi ngabo ziri muri Mozambique nyuma y’iminsi micye azamuwe ku ipeti rya Major General akuwe ku rya Brigadier General.

Innocent Kabandana wazamuwe mu mapeti nyuma yo kusa ikivi cye muri Mozambique, yanagize imyanya itandukanye mu buyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda nko kuba Umuyobozi ushinzwe Amasomo mu Ishuri rikuru rya Gisirikare rya Gako ndetse akaba yaranabaye Umuyobozi ushinzwe ibikoresho mu Ngabo z’u Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru