Monday, July 13, 2026
RW|EN

Abayobozi babiri mu z’Ibanze bakurikiranyweho ruswa nyuma yuko umuturage ahaye amakuru Mayor w’Akarere

Abayobozi babiri mu z’Ibanze bakurikiranyweho ruswa nyuma yuko umuturage ahaye amakuru Mayor w’Akarere

Abayobozi bashinzwe Iterambere ry’Ubukungu n’Imibereho (CEDO) mu Tugari tubiri two mu Karere ka Burera, bakurikiranyweho kwaka ruswa abaturage ngo bazabafashe guhinduza ibyiciro barimo by’imisanu y’ubwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de Santé, aho batangiye gukurikiranwa nyuma yuko hari umuturage uhamagaye Mayor akamuha amakuru y’iyi ruswa.

Aba bayobozi bazwi nka ba CEDO, ni abo mu Tugari Tubiri rwo mu Mirenge itandukanye; uwa Cyanika b’uwa Rugendabari muri aka Karere ka Burera.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Igihe, avuga ko aba bayobozi batangiye gukurikiranwa mu nzego z’Ubutabera mu ntangiro z’uku kwezi kwa Nyakanga, nyuma yuko hari umuturage ugaragarije Umuyobozi w’Akarere ko hari abayobozi babaka ruswa.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline yatangaje ko hari umuturage wamuhamagaye akamubwira iby’iki kibazo cya ruswa bakwa n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze.

Yagize “Ni umuturage wampamagaye arabimbwira. Nyuma nagiye no kubasura nsanga icyo kibazo kirahari ariko bamwe babivugira mu matamatama.”

Uyu muyobozi avuga kandi ko abaturage bamwemereye ko bajyaga bajya ku Kagari kwaka serivisi hari icyo bitwaje baza gupfumbatiza aba bayobozi, ndetse ko CEDO umwe wo mu Murenge wa Cyanika, yemeye gusubiza amafaranga yatse umuturage.

Yavuze ko uyu muyobozi yari yabyemeye ubwo yitabaga Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ari na bwo yemeraga gusubiza ayo mafaranga, ariko ubu akaba akurikiranyweho icyaha cyo kwaka ruswa.

Naho undi wo mu Kagari ko mu Murenge wa Rugendabari, we ntaritaba RIB, kuko yatanze impamvu ko arwaye ari kwivuza, gusa inzego zikaba zimucungira hafi.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, yasabye abaturage kudatanga ruswa kuri serivisi baba bemerewe ku buntu, kandi bakibuka ko abo bayobozi baha amafaranga, ari bo bashyiriweho.

Ati “Umukoresha wacu wa mbere ni umuturage akaba n’umufatanyabikorwa wacu wa mbere. Ntabwo rero umuturage yaba aguhemba ngo wongere unagerekeho kumwaka ikindi kiguzi kuri serivisi wamuhaye kandi aguhemba. Ibyo ni ruswa.”

Imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de Santé, imaze iminsi ivugwaho byinshi, aho bamwe mu baturage bavuze ko bashyizwe mu byiciro bitajyanye n’ubushobozi bwabo, bityo ko bakwiye guhindurirwa.

Gusa bamwe mu bagana inzego ngo zibahindurire, bavuga ko basabwa gutanga amafaranga kugira ngo bikorwe, ibintu byamaganirwa kure n’ubuyobozi, buvuga ko imigirire nk’iyo idakwiye umuyobozi.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + five =