Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yageze i Doha muri Qatar kugira ngo yihanganishe iki Gihugu ku bw’urupfu rwa Amir Sheikh Hamad bin Khalifa Al-Thani, umubyeyi w’Umuyobozi w’Ikirenga w’iki Gihugu.
Umukuru w’u Rwanda yageze i Doha kuri uyu wa Mbere tariki 13 Nyakanga 2026, nk’uko amakuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abanya-Qatar (QNA: Qatar News Agency), abyemeza.
Qatar News Agency yatangaje ko kuri uyu wa 13 Nyanga, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yageze i Doha mu gitondo cyo ku wa Mbere kugira ngo yihanganishe ku bw’urupfu rw’umubyeyi Amir Sheikh Hamad bin Khalifa Al-Thani.”
Perezida Paul Kagame n’itsinda ry’intumwa z’abayobozi rimuherekeje, bakiriwe na Minisitiri w’Ubwikorezi, Sheikh Mohammed bin Abdullah bin Mohammed Al-Thani na Ambasaderi wa Repubulika y’u Rwanda muri Leta ya Qatar Igor Marara Kayinamura, ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Hamad.
Umukuru w’u Rwanda yagiye muri Qatar, nyuma yuko kuri iki Cyumweru yari yafashe mu mugongo, Umunyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani ku bw’urupfu rw’uyu mubyeyi we.
Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yavuze ko Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani azibukirwa ku kuba yarabaye Umuyobozi ufite icyerekezo gihamye, akaba yarateje imbere Igihugu cya Qatar, kikaba ubu ari Igihugu cy’intangarugero.
Umukuru w’u Rwanda yagize ati “Umurage we mu miyoborere myiza ku baturage, ndetse n’umuhate mu kwagura ubucuti n’imikoranire n’ibindi Bihugu, uzakomeza guhererekanywa mu bihe bizaza.”
Sheikh Hamad bin Khalifa Al-Thani witabye Imana, na we yayoboye Igihugu cya Qatar, hagati y’umwaka w’ 1995 na 2013, akaba yaranagize uruhare rukomeye ku iterambere rihambaye iki Gihugu gifite ubu, dore ko ari we washyizeho imirongo migari, yatumye Qatar iza mu Bihugu bihagaze neza ku ruhando mpuzamahanga.
RADIOTV10