Monday, October 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hazamutse izindi mpaka ku kohereza mu Rwanda abimukira bazaturuka UK

radiotv10by radiotv10
02/11/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Hazamutse izindi mpaka ku kohereza mu Rwanda abimukira bazaturuka UK
Share on FacebookShare on Twitter

Amasezerano ya Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bwongereza yo kohereza abimukira, yongeye guteza impaka mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, aho bamwe mu Badepite b’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, bavuze ko aya masezerano akwiye guhagarikwa ngo nubwo u Bwongereza bwatanze izindi miliyoni 20 z’ama-Pounds ziyongereye ku zindi 120 zatanzwe mbere.

Izi mpaka zavutse ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Bwongereza, Madamu Suella Braverman yasobanuriraga Abadepite ingamba za Guverinoma nshya ya Rishi Sunak mu guhangana n’ikibazo cy’ubwiyongere bukabije bw’abimukira.

Tariki 14 Mata 2022, Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bwongereza, zasinyanye amasezerano agamije kubungabunga no kurengera ubuzima bw’abimukira n’abashaka ubuhungiro berecyeza mu Bwongereza.

Aya masezerano ateganya ko abinjiye mu Bwongereza kuva uyu mwaka watangira, bose bazoherezwa mu Rwanda, bagafashwa kubona Ibihugu bibakira nk’impunzi cyangwa ababishaka bagahabwa uburenganzira bwo gutura mu Rwanda.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Bwongereza, Suella Braverman yavuze ko aya masezerano y’u Bwongereza n’u Rwanda yafasha gutanga umuti w’ikibazo cy’ubwinshi bw’abimukira bakomeje kwerecyeza mu Bwongereza.

Yagize ati “Ni bwo buryo bwizewe bwo guhangana n’abagizi ba nabi; tukanahagarika umubare w’abimukira bashyira ubuzima bwabo mu kaga. Njyewe niteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo aya masezerano ashyirwe mu bikorwa.”

Yakomeje agira ati “Abimukira bava mu Bihugu bitarimo ibibazo by’umutekano, ntituzigera tubakira. Ibyo kandi bigomba guhagarara. Nibinaba ngombwa, ntituzigera dushidikanya guhindura amategeko.”

Depite Yvette Cooper ushinzwe gukurikirana politike za Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Bwongereza, akaba asanzwe aba mu ishyaka ritavuga rumwe na Guverinoma iriho; yavuze ko aya masezerano agomba guhagarara ngo kuko adashoboka.

Yagize ati “Ku mikoranire n’u Rwanda, babitanzeho inyongera ingana na miliyoni 20 z’ama-Pounds, ayo arenga kuri miliyoni 120 z’ama-Pounds zamaze no kwishyurwa.

Ibyo yabikoze yirengagije ko ubwe yivuyige ko aya masezerano adashoboka, ndetse n’abayobozi be bavuze ko bigoranye kuyashyira mu bikorwa, kandi arimo ibibazo byinshi.”

Depite Yvette Cooper yakomeje asa nk’uwibaza, ati “Ese iki si cyo gihe cyo guhagarika aya masezerano adashoboka, ahubwo ayo mafaranga tukayashyira mu bikorwa bigamije guhangana n’amatsinda y’abagizi ba nabi?”

Aya masezerano yagezwe intorezo inshuro nyinshi kubera abakomeje kuyamagana ndetse na bamwe mu barebwa na yo, baniyambaje inkiko zanatumye abagombaga kuza ku nshuro ya mbere babihagarika ku munota wa nyuma.

Indege yagombaga guhaguruka ku kibuga cy’indege cya Gisirikare cya Wiltshire yerecyeza i Kigali tariki 14 Kamena 2022, yabujijwe gufata ikirere ku isegonda rya nyuma nyuma yuko bitegetswe n’Urukiko Nyaburayi rushinzwe Uburenganzira bwa Muntu rwari rwamaze kwakira ubujurire bwa bamwe mu bagombaga koherezwa.

Gusa yaba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson wariho ubwo hasinywaga aya amasezerano ndetse n’uwamusimbuye Madamu Liz Truss na we uherutse kwegura, bose bari bashyigikiye aya masezerano.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − 9 =

Previous Post

Uwabaye ‘Manager’ wa BruceMelodie wamufashije gusinyira Miliyari 1Frw yahawe kuyobora radiyo

Next Post

Amezi 2 yahawe abamotari yo gukemura ibibazo byabo yararangiye ariko baracyari mu marira

Related Posts

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
26/10/2025
3

Rwanda’s ambitious move to introduce a new digital identification system has sparked widespread curiosity among citizens and observers eager to...

Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

by radiotv10
25/10/2025
0

Mu biganiro nyunguranabitekerezo mu Karere ka Kicukiro, Hon. Edda Mukabagwiza wo mu Muryango Unity Club Intwararumuri, yibukije ko kugira ngo...

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

by radiotv10
25/10/2025
0

Musirikare Obed wari umukinnyi w’ikipe y’umupira w’amaguru ya Muganza Trainning center ibarizwa mu kiciro cya gatatu mu Rwanda wageragezaga kwambuka   Rusizi...

Guhangana biruta gusabiriza- Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda icyo badakwiye kugirira ubwoba

Guhangana biruta gusabiriza- Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda icyo badakwiye kugirira ubwoba

by radiotv10
24/10/2025
0

Perezida Paul Kagame yibukije Abanyarwanda ko mu bibazo Igihugu cyabo gifite harimo n’ibituruka hanze birimo ibyo kwegekwaho amakosa y’Ibihugu by’ibituranyi,...

Igisubizo ku bibazaga iherezo ry’ibiganiro byari byatangiye hagati y’u Rwanda n’u Burundi

Igisubizo ku bibazaga iherezo ry’ibiganiro byari byatangiye hagati y’u Rwanda n’u Burundi

by radiotv10
24/10/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko ibiganiro byari byatangiye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Burundi byari...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
26/10/2025
3

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

25/10/2025
Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

25/10/2025
Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

25/10/2025
Utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroon witangaje nk’uwatsinze amatora ya Perezida yavuze ikizakurikiraho nibitemezwa

Utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroon witangaje nk’uwatsinze amatora ya Perezida yavuze ikizakurikiraho nibitemezwa

25/10/2025
Smart weekend spending: Budget tips for young professionals

Smart weekend spending: Budget tips for young professionals

25/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amezi 2 yahawe abamotari yo gukemura ibibazo byabo yararangiye ariko baracyari mu marira

Amezi 2 yahawe abamotari yo gukemura ibibazo byabo yararangiye ariko baracyari mu marira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.