Hazamutse izindi mpaka ku kohereza mu Rwanda abimukira bazaturuka UK

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Amasezerano ya Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bwongereza yo kohereza abimukira, yongeye guteza impaka mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, aho bamwe mu Badepite b’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, bavuze ko aya masezerano akwiye guhagarikwa ngo nubwo u Bwongereza bwatanze izindi miliyoni 20 z’ama-Pounds ziyongereye ku zindi 120 zatanzwe mbere.

Izi mpaka zavutse ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Bwongereza, Madamu Suella Braverman yasobanuriraga Abadepite ingamba za Guverinoma nshya ya Rishi Sunak mu guhangana n’ikibazo cy’ubwiyongere bukabije bw’abimukira.

Izindi Nkuru

Tariki 14 Mata 2022, Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bwongereza, zasinyanye amasezerano agamije kubungabunga no kurengera ubuzima bw’abimukira n’abashaka ubuhungiro berecyeza mu Bwongereza.

Aya masezerano ateganya ko abinjiye mu Bwongereza kuva uyu mwaka watangira, bose bazoherezwa mu Rwanda, bagafashwa kubona Ibihugu bibakira nk’impunzi cyangwa ababishaka bagahabwa uburenganzira bwo gutura mu Rwanda.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Bwongereza, Suella Braverman yavuze ko aya masezerano y’u Bwongereza n’u Rwanda yafasha gutanga umuti w’ikibazo cy’ubwinshi bw’abimukira bakomeje kwerecyeza mu Bwongereza.

Yagize ati “Ni bwo buryo bwizewe bwo guhangana n’abagizi ba nabi; tukanahagarika umubare w’abimukira bashyira ubuzima bwabo mu kaga. Njyewe niteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo aya masezerano ashyirwe mu bikorwa.”

Yakomeje agira ati “Abimukira bava mu Bihugu bitarimo ibibazo by’umutekano, ntituzigera tubakira. Ibyo kandi bigomba guhagarara. Nibinaba ngombwa, ntituzigera dushidikanya guhindura amategeko.”

Depite Yvette Cooper ushinzwe gukurikirana politike za Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Bwongereza, akaba asanzwe aba mu ishyaka ritavuga rumwe na Guverinoma iriho; yavuze ko aya masezerano agomba guhagarara ngo kuko adashoboka.

Yagize ati “Ku mikoranire n’u Rwanda, babitanzeho inyongera ingana na miliyoni 20 z’ama-Pounds, ayo arenga kuri miliyoni 120 z’ama-Pounds zamaze no kwishyurwa.

Ibyo yabikoze yirengagije ko ubwe yivuyige ko aya masezerano adashoboka, ndetse n’abayobozi be bavuze ko bigoranye kuyashyira mu bikorwa, kandi arimo ibibazo byinshi.”

Depite Yvette Cooper yakomeje asa nk’uwibaza, ati “Ese iki si cyo gihe cyo guhagarika aya masezerano adashoboka, ahubwo ayo mafaranga tukayashyira mu bikorwa bigamije guhangana n’amatsinda y’abagizi ba nabi?”

Aya masezerano yagezwe intorezo inshuro nyinshi kubera abakomeje kuyamagana ndetse na bamwe mu barebwa na yo, baniyambaje inkiko zanatumye abagombaga kuza ku nshuro ya mbere babihagarika ku munota wa nyuma.

Indege yagombaga guhaguruka ku kibuga cy’indege cya Gisirikare cya Wiltshire yerecyeza i Kigali tariki 14 Kamena 2022, yabujijwe gufata ikirere ku isegonda rya nyuma nyuma yuko bitegetswe n’Urukiko Nyaburayi rushinzwe Uburenganzira bwa Muntu rwari rwamaze kwakira ubujurire bwa bamwe mu bagombaga koherezwa.

Gusa yaba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson wariho ubwo hasinywaga aya amasezerano ndetse n’uwamusimbuye Madamu Liz Truss na we uherutse kwegura, bose bari bashyigikiye aya masezerano.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru