Amezi 2 yahawe abamotari yo gukemura ibibazo byabo yararangiye ariko baracyari mu marira

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Amezi abiri yari yatangajwe na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo imbere y’Umukuru w’Igihugu ko ibibazo by’abamotari bizaba byarabonewe umuti, yarenzeho icyumweru, mu gihe bamwe mu bamotari bavuga ko ibi bibazo bigihari ku buryo ntawupfa kugura assurance atatse inguzanyo.

Tariki 25 Kanama 2022 ubwo Perezida Paul Kagame yagiriraga uruzinduko mu Karere ka Ruhango, yagejejweho ikibazo n’umwe mu bakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, wagarutse ku bibazo bibugarije ariko byumwihariko avuga ko ikibaremereye ari umusanzu w’ubwishingizi uremereye uruta uw’ibindi binyabiziga.

Izindi Nkuru

Icyo gihe uyu mumotari witwa Bizimana Pierre wagaragazaga amafaranga bacibwa menshi arimo ubwo bwishingizi, yagize ati “Tukishyura ipatante, umusoro ku nyungu, tukishyura ibintu byinshi cyane ku buryo utabasha no kuba wakwigurira umwenda cyangwa ngo urihirire umwana ishuri.”

Yakomeje abwira Perezida Paul Kagame ati “Turabasaba kugira ngo ikibazo cyacu mukigire icyanyu mukidukurikiranire.”

Perezida Paul Kagame wizeje aba bamotari ko na we agiye kwinjira muri iki kibazo, yasabye Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Nsabimana Ernest kugira icyo akivugaho, amwizeza ko inzego zinyuranye zigifite mu nshingano zigiye kugikurikirana ku buryo mu mezi abiri kizaba cyabonewe umuti.

Gusa bamwe mu bamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali, babwiye RADIOTV10 ko bacyumva icyizere cy’ibyatangajwe na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo imbere ya Perezida, baraye akanyamuneza ari kose, ariko ko bakomeje gutegereza, none amezi abiri yari yatangajwe akaba yararenze ntakirakorwa.

Umwe wavuze ko moto akoresha yishyuzwa ubwishingizi bw’ibihumbi birenga 180 Frw, yavuze ko bari babizeje ko muri ayo mezi abiri, bagabanya imisanzu y’ubwishingizi. Ati “Icyifuzo cyacu ni uko assurance bayisubiza nkuko yaguraga nka mbere.”

Undi avuga ko kugira ngo umumotari abone umusanzu w’ubwishingizi (assurance) bikiri ihurizo rikomeye rikomereye benshi.

Ati “Kugira ngo ubone amafaranga yo kugura assurance, ni ikibazo, utagiye gufata inguzanyo ntabwo wagura assurance kandi kuyishyura na byo biba bikomeye.”

Uyu mumotari avuga ko bagitegereje igisubizo cy’Umukuru w’Igihugu kandi ko bizeye ko kizaza kibanyura kuko basanzwe bazi ko “imvugo ye ari yo ngiro”. Ati “Turategereje ntabwo tuzarambirwa.”

Aba bamotari bavuga ko nibura mu bibazo byari bibugarije harimo icyakemutse, cya mubazi na yo bakunze kugaragaza nk’iyaje kubanyunyuza imitsi.

Undi ati “Ariko assurance nta makuru tubifiteho. Turifuza ko ibya assurance na byo yabikemura nkuko yari yabivuze.”

RADIOTV10 yagerageje kuvugisha Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Ernest Nsabimana ariko ntibyashoboka.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Ndagijimana Jean says:

    Ntabwo ari Abamotari gusa ahubwo na Moto zitari iz’Ubucuruzi nazo Ubwishingizi bwazo buri hejuru cyane.
    Bamwe bahisemo kuba bazibitse ,bagitegereje Igisubizo cy’abo bayobozi.
    Ubwo mwazakomeza kubakorera Ubuvugizi .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru