Nyagatare: Umugore yafatanywe amabaro 3 ya caguwa yari yahishe mu murima

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugore w’imyaka 28 y’amavuko wo mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare, yafatanywe amabaro atatu y’imyenda ya caguwa yari ahishe mu murima w’amasaka uri hafi y’urugo rwe, bikekwa ko yinjije mu Rwanda binyuranyije n’amategeko ayakuye muri Uganda.

Nisingizwe Maria yafatanywe aya mabaro atatu ya caguwa ku wa Mbere w’iki cyumweru, nyuma yuko Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare yakiriye amakuru.

Izindi Nkuru

Iyi myenda bikekwa ko yinjijwe mu Gihugu iturutse muri Uganda, yasanzwe mu murima w’uyu mugore uherereye mu Muduguru wa Rwimiyaga mu Kagari ka Nyarupfubire mu Murenge wa Rwimiyaga.

Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko polisi yakoze igikorwa cyo gushakisha iyi myenda nyuma yuko abaturage batanze amakuru ko hari magendu yinjiye mu rukerera, bakaza gusaka bakayibona mu gitondo cyo ku wa Mbere.

Yagize ati “Hakozwe ibikorwa byo gusaka iwe, magendu ingana n’amabaro atatu y’imyenda ya caguwa iza kuboneka aho yari yayihishe mu murima w’amasaka uri hafi y’urugo rwe akaba yari yarengejeho ibyatsi hejuru.”

Uyu mugore yahise atabwa muri yombi ndetse n’ayo mabaro atatu ashyikirizwa ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) ishami rya Nyagatare.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana yashimiye abaturage batanze amakuru, aboneraho kugira inama abishora mu bikorwa nk’ibi bya magendu, kubizibukira kuko bidindiza iterambere ry’Igihugu.

Uwafashwe yahise atabwa muri yombi

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru