Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
30/06/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yavuze ko amasezerano y’amahoro iki Gihugu cyasinyanye n’u Rwanda i Washington, ari intambwe itanga icyizere ku muti w’ibibazo biri mu burasirazuba bw’Igihugu ayoboye.

Tshisekedi yabitangaje mu ijambo yageneye Abanyekongo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Kamena 2025 mu kwizihiza isabukuru y’ubwigenge bw’Igihugu cye y’imyaka 65, aho yavuze ko iyi myaka bayizihije bafite impamvu nziza.

Yavuze ko kwizihiza iyi sabukuru bihuriranye n’amasezerano yashyiriweho umukono i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za America kuwa Gatanu w’icyumweru gishize.

Yagize ati “Aya masezerano ntabwo ari inyandiko gusa, ahubwo ni icyizere cy’amahoro ku baturage b’i Goma, Bukavu, Rutshuru, Masisi, Nyiragongo, Lubero, Ituri, n’ibindi bice byose byakunze kuba mu ntambara.”

Tshisekedi noneho utigeze ashinja u Rwanda ibirego by’ibinyoma yakunze kuruvugaho, yavuze ko aya masezerano ari “intambwe ishimishije mu gushyira akadomo ku makimbirane amaze imyaka 30 yarashenguye abatuye mu burasirazuba bw’Igihugu cyacu, yanatumye ababarirwa mu mamiliyoni bahasiga ubuzima abandi bagahunga.”

Kuri Tshisekedi, abona aya masezerano “azana umwuka mushya w’ituze, imikoranire n’iterambere ry’Igihugu cyacu n’akarere k’Ibiyaga Bigari ndetse n’Umugabane wose.”

Mu bihe binyuranye, Tshisekedi yumvikanye kenshi arahira atsemba ko mu gihe akiri ku butegetsi adateze kuganira n’umutwe wa M23, mu gihe ubu ibiganiro birimbanyije i Doha muri Qatar.

Muri iri jambo rya Tshisekedi, ntiyatangaje byinshi kuri ibi biganiro, gusa avuga ko hari inzira za dipolomasi zishinze imizi “ku biganiro birimo kuba i Doha muri Qatar”, avuga ko Igihugu cye gishyize imbere ko hasubiraho ubutegetsi bwuzuye buri mu maboko ya Leta.

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi yizeje Abanyekongo kuzabona ubutabera ku bagizweho ingaruka n’intambara yabereye mu burasirazuba bw’iki Gihugu, ku buryo ababigizemo uruhare bazabiryozwa.

Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa wa AFC/M23 na we mu ijambo yagejeje ku Banyekongo barenga miliyoni 11 bo mu bice biri ku buso bw’Ibilometero ibihumbi 34 bigenzurwa n’iri Huriro, na we yagarutse kuri aya masezerano y’u Rwanda na DRC, avuga ko nubwo ari “intambwe icagase, ariko itanga icyizere”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + fourteen =

Previous Post

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Next Post

Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

Related Posts

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

by radiotv10
11/07/2025
0

Abacamanza babarirwa hejuru y’ijana bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigabije imihanda bajya kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri ishinzwe Imari...

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ubu akaba ari Umujyanama wa...

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

by radiotv10
10/07/2025
0

Ubuyobozi bwa AFC/M23 burashimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku cyemezo yafashe cyo gufungura imipaka ihuza iki Gihugu cye na Repubulika...

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

by radiotv10
09/07/2025
0

Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye ibikorwa bya Kiliziya Gatulika...

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

by radiotv10
09/07/2025
0

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 19 USD yari...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.