• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
30/06/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yavuze ko amasezerano y’amahoro iki Gihugu cyasinyanye n’u Rwanda i Washington, ari intambwe itanga icyizere ku muti w’ibibazo biri mu burasirazuba bw’Igihugu ayoboye.

Tshisekedi yabitangaje mu ijambo yageneye Abanyekongo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Kamena 2025 mu kwizihiza isabukuru y’ubwigenge bw’Igihugu cye y’imyaka 65, aho yavuze ko iyi myaka bayizihije bafite impamvu nziza.

Yavuze ko kwizihiza iyi sabukuru bihuriranye n’amasezerano yashyiriweho umukono i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za America kuwa Gatanu w’icyumweru gishize.

Yagize ati “Aya masezerano ntabwo ari inyandiko gusa, ahubwo ni icyizere cy’amahoro ku baturage b’i Goma, Bukavu, Rutshuru, Masisi, Nyiragongo, Lubero, Ituri, n’ibindi bice byose byakunze kuba mu ntambara.”

Tshisekedi noneho utigeze ashinja u Rwanda ibirego by’ibinyoma yakunze kuruvugaho, yavuze ko aya masezerano ari “intambwe ishimishije mu gushyira akadomo ku makimbirane amaze imyaka 30 yarashenguye abatuye mu burasirazuba bw’Igihugu cyacu, yanatumye ababarirwa mu mamiliyoni bahasiga ubuzima abandi bagahunga.”

Kuri Tshisekedi, abona aya masezerano “azana umwuka mushya w’ituze, imikoranire n’iterambere ry’Igihugu cyacu n’akarere k’Ibiyaga Bigari ndetse n’Umugabane wose.”

Mu bihe binyuranye, Tshisekedi yumvikanye kenshi arahira atsemba ko mu gihe akiri ku butegetsi adateze kuganira n’umutwe wa M23, mu gihe ubu ibiganiro birimbanyije i Doha muri Qatar.

Muri iri jambo rya Tshisekedi, ntiyatangaje byinshi kuri ibi biganiro, gusa avuga ko hari inzira za dipolomasi zishinze imizi “ku biganiro birimo kuba i Doha muri Qatar”, avuga ko Igihugu cye gishyize imbere ko hasubiraho ubutegetsi bwuzuye buri mu maboko ya Leta.

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi yizeje Abanyekongo kuzabona ubutabera ku bagizweho ingaruka n’intambara yabereye mu burasirazuba bw’iki Gihugu, ku buryo ababigizemo uruhare bazabiryozwa.

Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa wa AFC/M23 na we mu ijambo yagejeje ku Banyekongo barenga miliyoni 11 bo mu bice biri ku buso bw’Ibilometero ibihumbi 34 bigenzurwa n’iri Huriro, na we yagarutse kuri aya masezerano y’u Rwanda na DRC, avuga ko nubwo ari “intambwe icagase, ariko itanga icyizere”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + 10 =

Previous Post

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Next Post

Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.