Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yagiriye uruzinduko muri Repubulika ya Centrafrique, asura abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri iki Gihugu, abagezaho ubutumwa bw’ishimiwe bwaturutse kuri Perezida Paul Kagame.
Ni uruzinduko rwabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Kanama 2026, aho Umugaba Mukuru w’Ingabo Zirwanira ku Buraka, yasuraga abasirikare b’u Rwanda bari muri Centrafrique.
Muri uru ruzinduko, Maj Gen Vincent Nyakarundi yahuye n’abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu (MINUSCA), ndetse n’abari mu butumwa ku bufatanye bw’ibihugu byombi.
Aherekejwe n’itsinda ayoboye, Maj Gen Nyakarundi yasuye umutwe wa RWABAT-1 ukorera mu kigo cya Socatel M’Poko i Bangui, aho yagiranye ikiganiro n’abayobozi b’uwo mutwe. Yabashimiye ubunyamwuga, ubwitange ndetse n’umurava bagaragaza mu gusohoza neza inshingano zabo zo kubungabunga amahoro.
Yanabagejejeho ubutumwa bw’ishimwe bwaturutse kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, abashimira uruhare rwabo mu guharanira amahoro n’umutekano.
Muri uru ruzinduko kandi, Maj Gen Nyakarundi yamenyesheje aba basirikare b’u Rwanda uko umutekano uhagaze mu Rwanda no mu karere ruherereye, abasaba gukomeza kurangwa n’imyirwarire myiza no gukomeza kubahiriza indangagaciro z’ingabo z’u Rwanda.
Maj Gen Nyakarundi yanahuye n’Umuyobozi w’ingabo za MINUSCA, Lt Gen Humphrey Nyone, waboneyeho gushimira uruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu gushyira mu bikorwa inshingano za MINUSCA.
Biteganijwe ko Maj Gen Nyakarundi azitabira umuhango wo gusoza amasomo y’abasirikare b’ingabo za Repubulika ya Centrafrique (FACA) zihiye kwinjira muri iki Gisirikare, nyuma yo guhabwa amahugurwa na RDF, ndetse bikaba biteganyijwe ko azanagirana ibiganiro n’abayobozi ba FACA.

RADIOTV10