Saturday, August 8, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Menya ibyaha bikurikiranywe ku bantu 80 bafunzwe barimo nyiri uruganda Ingufu Gin Ltd

Menya ibyaha bikurikiranywe ku bantu 80 bafunzwe barimo nyiri uruganda Ingufu Gin Ltd

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rumaze guta muri yombi abantu 80 bakekwaho uruhare mu gukora no gukwirakwiza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, barimo nyiri uruganda Ingufu Gin, Ntihanabayo Samuel uzwi nka Kazungu, bakurikiranyweho ibyaha bine birimo icyo guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima.

Mu bantu berekanywe kuri uyu wa 8 Kanama 2026, harimo 16 bafatiwe mu Mujyi wa Kigali. Ntihanabayo yafatiwe hamwe n’abandi bakozi babiri b’uruganda rwe, barimo ushinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge n’ushinzwe umusaruro.

Abandi bafashwe barimo Oluwatosin Ayayi, ushinzwe ibikorwa by’uruganda Kerry Taste and Nutrition Rwanda, ndetse n’abakozi cyangwa abayobozi bo mu nganda zirimo Ebeneza Hub, Sakaza Fruit, Entreprise Urwibutso, African Buffalo, Piphany Company na Lotas Medical Group.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko abakurikiranyweho ibyaha atari ba nyir’inganda gusa, ahubwo harimo n’abakozi b’inzego za Leta bashinzwe ubugenzuzi no gutanga ibyangombwa, abayobozi b’inzego z’ibanze, abakozi bo mu nganda zafunzwe ndetse n’abakoraga mu buryo butemewe n’amategeko.

Yagize ati “Bose bafite icyita rusange kimwe. Bahuriye ku kinyabutabire cya ethanol. Bakurikiranyweho ibyaha bine; guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima, guhimba cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, icyaha cyo kunyereza umutungo no kwigomeka ku buyobozi.”

Dr. Murangira yavuze ko iperereza ryagaragaje ko bamwe mu bakora ibi binyobwa bakoreshaga ibikoresho byarengeje igihe, ibipimo bitemewe ndetse n’ibindi bikoresho bitujuje ubuziranenge, byose bagamije inyungu zabo batitaye ku buzima bw’ababinywa.

Yongeyeho ko ibikorwa byo gufata abakurikiranyweho ibi byaha bikomeje hirya no hino mu gihugu.

Ati “Ubu ngubu hamaze gufatwa abantu 80 mu gihugu hose, 16 tubagaragarije bafatiwe mu Mujyi wa Kigali, iperereza kandi n’ubundi rirakomeje…Mu by’ukuri nta kintu na kimwe cyaguranwa ubuzima bw’abantu kuko ibi byose biri gukorwa ni ineza ya rubanda.”

Kuva ku wa 2 Kanama 2026, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyafunze inganda 148 zakoraga ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge, kinategeka ko ibinyobwa byazo bivanwa ku isoko.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − sixteen =