Thursday, December 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Me Evode yagaragaje inzira ishobora kuganisha Minisitiri ku gukurikiranwa na RIB

radiotv10by radiotv10
14/11/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Me Evode yagaragaje inzira ishobora kuganisha Minisitiri ku gukurikiranwa na RIB
Share on FacebookShare on Twitter

Evode Uwizeyima wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda ubu akaba ari Umusenateri, yavuze ko hari igihe umuntu ashobora kugirwa Minisitiri agashaka kwigereranya n’abo asanze muri Guverinoma, agashaka kubaho nka bo, bigatuma yisanga mu nzira zo gushaka amafaranga mu buryo butanoze, bikarangira atangiye gusurwa na RIB iwe mu rugo.

Senateri Evode Uwizeyimana yabivuze mu biganiro by’ihuriro rya 15 rya Unit Club Intwararumuri, umuryango uhuriyemo abari muri Guverinoma n’abayihozemo ndetse n’abafasha babo, byabaye mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje.

Me Evode Uwizeyimana yagarukaga ku myitwarire ikwiye kuranga abayobozi kugira ngo babere urugero abaturage bayobora, ku buryo umuyobozi aba akwiye kwitwararika akanyura mu nzira igororotse.

Yavuze ko abayobozi bakwiye kunyurwa “ntidukoreshe ubuyobozi nk’inzira yo gukira vuba kandi byihuse” kandi bakirinda gutakarizwa icyizere, ubundi bakarangwa n’imyitwarire myiza.

Avuga ko bamwe mu bayobozi bisanga baguye mu mutego wo gushaka kwigereranya na bagenzi babo, ku buryo bashaka kubaho mu buzima buhenze nk’ubwo babonanye abandi.

Ariko akavuga ko ntawubuza abayobozi gutera imbere cyangwa gukira ku buryo “bafata imyenda muri za banki ngo na bo bakora ubucuruzi […] nagira ngo byumvikane neza abantu batumva ko ari ukuzirika abantu cyane kuko kwiteza imbere ntabwo mbona ari ikibazo ahubwo ikibazo ni ikintu cyo kwifuza kiri mu bayobozi bamwe na bamwe.”

Avuga ko icya mbere ari uko umuyobozi anyurwa n’ibyo agenerwa na Leta “Noneho akareka gukoresha ubuyobozi nk’inzira yamugeza ku bukire byihuse.”

Yatanze urugero rw’uko umuyobozi ashobora kwigereranya n’abandi bikamuganisha mu gukora ibyaha.

Ati “Iyo umuntu abaye Minisitiri, hariya mu Urugwiro hari ahantu twajyaga duparika imodoka, inama y’Abaminisitiri ya mbere ikirangira, umuntu aritegereza akareba bagenzi be imodoka bari kujyamo ahita asoma ubwoko bwayo inyuma, akabona ahanditse V8, akabona ahanditse VXL, akabaza ababizi ati ‘ariko bitandukanira he?’, na we agahita ayigura, nta kwezi gushira atayizana rwose…

Ariko ikibazo ni ukumenya niba afite ubushobozi bwo kuyitunga, kuko impamvu mbivuga ni uko hari igihe twisanga icyo kintu cyo kwigereranya n’abandi ugasanga ukora akazi kamwe n’umuntu ariko mudafite ubushobozi bungana.”

Avuga ko hari igihe mwembi mushobora kuba muri ba Minisitiri ariko uwinjiyemo vuba agashaka kwigereranya n’umaze igihe kinini muri Guverinoma cyangwa umwe afite imitungo akomora mu muryango avukamo.

Ati “Bugacya mu gitondo bakakubwira ko n’abana be biga muri Amerika, wenda hari igihe umwana yiga muri America ariko aba kwa Nyirasenge, nawe ugakodesha apartment muri America bugacya ukoherezayo umwana.”

Akomeza avuga ko iyo bigeze kuri uru rwego, wa muntu atangira gusabwa ubushobozi burenze ubwo afite cyangwa ubwo akura mu murimo asanzwe afite.

Ati “Iyo bitangiye kukunanira noneho ugakoresha na cya cyubahiro cy’ubuyobozi. Iyo umuntu ari umuyobozi hari igihe ajya muri banki akarega agatuza ibyo bikaba ari guaranty [ingwate], banki ikamuha amafaranga. Noneho iyo utangiye kurya amafaranga utarinjiza, uba urimo uragenda ujya mu isayo y’imyenda, iyo umaze kwisanga mu isayo y’imyenda ni byo bikujyana muri ya migirire na bya byaha bishobora kuzatuma RIB ikora visite de courtoisie [kugeza ibyaha] iwawe.”

Evode avuga ko umuyobozi mwiza akwiye kubera urugero abaturage, agakoresha neza ubushobozi bw’amafaranga ahembwa ku buryo yirinda gukoresha amafaranga arenze ayo yinjiza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 4 =

Previous Post

Hamenyekanye umubare w’Abanyekongo bahungiye mu Rwanda kubera imirwano ya FARDC na M23

Next Post

Umudepite yeguye nyuma yuko Perezida Kagame avuze ko hari umaze igihe afatwa yasinze

Related Posts

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hemejwe amakuru y’umupolisi w’u Rwanda warashe abantu babiri barimo DASSO nawe agahita yirasa

by radiotv10
10/12/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko Umupolisi wo mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro, yarashe abantu babiri barimo Umu-DASSO...

BREAKING: U Rwanda rusohoye itangazo ruvuga ku bimaze iminsi muri Kivu y’Epfo runasubiza ku binyoma rwongeye kwegekwaho

BREAKING: U Rwanda rusohoye itangazo ruvuga ku bimaze iminsi muri Kivu y’Epfo runasubiza ku binyoma rwongeye kwegekwaho

by radiotv10
10/12/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo idakwiye kwegeka ku Rwanda ibikorwa byo kurenga ku gahenge, nyuma...

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

Eng.-Rwanda speaks out on the recent South Kivu bombing from Burundi and responds to the accompanying false claims

by radiotv10
10/12/2025
0

The Government of Rwanda states that the Democratic Republic of Congo (DRC) cannot place on Rwanda any cross-border violations following...

Ikibazo u Rwanda rwabajije Congo yakinnye ku mubyimba Abanyekongo baruhungiyemo

Ibi birahagije: Ubutumwa Umuvugizi w’u Rwanda yageneye uwa Congo nyuma yo kongera kuzamura ibinyoma

by radiotv10
10/12/2025
0

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko igihe kigeze ngo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihagarike ibinyoma byayo,...

U Rwanda rwagaragaje ibizagenerwa abimukira baturutse mu Bwongereza bazatangira kuza ejo

Eng.-Rwanda Government Spokesperson condemns the new false accusations raised by the DRC

by radiotv10
10/12/2025
0

Rwanda Government Spokesperson, Yolande Makolo, has said that it is time for the Democratic Republic of Congo (DRC) to stop...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira
AMAHANGA

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

by radiotv10
10/12/2025
0

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

10/12/2025
Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

10/12/2025
Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

10/12/2025
Iby’ingenzi ku runturuntu rututumba mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi

Iby’ingenzi ku runturuntu rututumba mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi

10/12/2025
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hemejwe amakuru y’umupolisi w’u Rwanda warashe abantu babiri barimo DASSO nawe agahita yirasa

10/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umudepite yeguye nyuma yuko Perezida Kagame avuze ko hari umaze igihe afatwa yasinze

Umudepite yeguye nyuma yuko Perezida Kagame avuze ko hari umaze igihe afatwa yasinze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.