Me Evode yagaragaje inzira ishobora kuganisha Minisitiri ku gukurikiranwa na RIB

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Evode Uwizeyima wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda ubu akaba ari Umusenateri, yavuze ko hari igihe umuntu ashobora kugirwa Minisitiri agashaka kwigereranya n’abo asanze muri Guverinoma, agashaka kubaho nka bo, bigatuma yisanga mu nzira zo gushaka amafaranga mu buryo butanoze, bikarangira atangiye gusurwa na RIB iwe mu rugo.

Senateri Evode Uwizeyimana yabivuze mu biganiro by’ihuriro rya 15 rya Unit Club Intwararumuri, umuryango uhuriyemo abari muri Guverinoma n’abayihozemo ndetse n’abafasha babo, byabaye mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje.

Izindi Nkuru

Me Evode Uwizeyimana yagarukaga ku myitwarire ikwiye kuranga abayobozi kugira ngo babere urugero abaturage bayobora, ku buryo umuyobozi aba akwiye kwitwararika akanyura mu nzira igororotse.

Yavuze ko abayobozi bakwiye kunyurwa “ntidukoreshe ubuyobozi nk’inzira yo gukira vuba kandi byihuse” kandi bakirinda gutakarizwa icyizere, ubundi bakarangwa n’imyitwarire myiza.

Avuga ko bamwe mu bayobozi bisanga baguye mu mutego wo gushaka kwigereranya na bagenzi babo, ku buryo bashaka kubaho mu buzima buhenze nk’ubwo babonanye abandi.

Ariko akavuga ko ntawubuza abayobozi gutera imbere cyangwa gukira ku buryo “bafata imyenda muri za banki ngo na bo bakora ubucuruzi […] nagira ngo byumvikane neza abantu batumva ko ari ukuzirika abantu cyane kuko kwiteza imbere ntabwo mbona ari ikibazo ahubwo ikibazo ni ikintu cyo kwifuza kiri mu bayobozi bamwe na bamwe.”

Avuga ko icya mbere ari uko umuyobozi anyurwa n’ibyo agenerwa na Leta “Noneho akareka gukoresha ubuyobozi nk’inzira yamugeza ku bukire byihuse.”

Yatanze urugero rw’uko umuyobozi ashobora kwigereranya n’abandi bikamuganisha mu gukora ibyaha.

Ati “Iyo umuntu abaye Minisitiri, hariya mu Urugwiro hari ahantu twajyaga duparika imodoka, inama y’Abaminisitiri ya mbere ikirangira, umuntu aritegereza akareba bagenzi be imodoka bari kujyamo ahita asoma ubwoko bwayo inyuma, akabona ahanditse V8, akabona ahanditse VXL, akabaza ababizi ati ‘ariko bitandukanira he?’, na we agahita ayigura, nta kwezi gushira atayizana rwose…

Ariko ikibazo ni ukumenya niba afite ubushobozi bwo kuyitunga, kuko impamvu mbivuga ni uko hari igihe twisanga icyo kintu cyo kwigereranya n’abandi ugasanga ukora akazi kamwe n’umuntu ariko mudafite ubushobozi bungana.”

Avuga ko hari igihe mwembi mushobora kuba muri ba Minisitiri ariko uwinjiyemo vuba agashaka kwigereranya n’umaze igihe kinini muri Guverinoma cyangwa umwe afite imitungo akomora mu muryango avukamo.

Ati “Bugacya mu gitondo bakakubwira ko n’abana be biga muri Amerika, wenda hari igihe umwana yiga muri America ariko aba kwa Nyirasenge, nawe ugakodesha apartment muri America bugacya ukoherezayo umwana.”

Akomeza avuga ko iyo bigeze kuri uru rwego, wa muntu atangira gusabwa ubushobozi burenze ubwo afite cyangwa ubwo akura mu murimo asanzwe afite.

Ati “Iyo bitangiye kukunanira noneho ugakoresha na cya cyubahiro cy’ubuyobozi. Iyo umuntu ari umuyobozi hari igihe ajya muri banki akarega agatuza ibyo bikaba ari guaranty [ingwate], banki ikamuha amafaranga. Noneho iyo utangiye kurya amafaranga utarinjiza, uba urimo uragenda ujya mu isayo y’imyenda, iyo umaze kwisanga mu isayo y’imyenda ni byo bikujyana muri ya migirire na bya byaha bishobora kuzatuma RIB ikora visite de courtoisie [kugeza ibyaha] iwawe.”

Evode avuga ko umuyobozi mwiza akwiye kubera urugero abaturage, agakoresha neza ubushobozi bw’amafaranga ahembwa ku buryo yirinda gukoresha amafaranga arenze ayo yinjiza.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru