• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Video y’indirimbo yaririmbyemo Buravan ataratabaruka irimo umuvandimwe we basa cyane

radiotv10by radiotv10
26/11/2022
in IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Video y’indirimbo yaririmbyemo Buravan ataratabaruka irimo umuvandimwe we basa cyane
Share on FacebookShare on Twitter

Amashusho y’indirimbo ‘Intango y’ubumwe’ yaririmbyemo nyakwigendera Yvan Buravan ataratabaruka, yagiye hanze, aho iyi video igaragaramo umuvandimwe wa Buravan basa cyane.

Iyi ndirimbo yiswe Intango y’Ubumwe, iherutse kujya hanze mu cyumweru gishize mu buryo bw’amajwi n’amagambo ayigize, ni imwe mu zikunzwe muri iyi minsi kubera amagambo anogeye ubwenge yumvikanamo.

Ni indirimbo ihuriyemo abahanzi batandukanye barimo Yvan Buravan watabarutse, Junior Rumaga [ni na we nyirayo] Mr Kagame, Fefe Kalume na Bull Dogg.

Yvan Buravan umaze amezi atatu yitabye Imana, ni na we wumvikana atangira iyi ndirimbo, aho atangira yivuga mu kivugo cyuje ubuhanga ati “Ndi intore yabyirukiye guhamya ibigwi n’ubudasa uwahuye n’urukererezabagenzi yaransanze nanzitse umutima uri ku murimo…”

Mu mashusho y’iyi ndirimbo, hatangira hagaragaramo nyakwigendera Yvan Buravan ari kuvuna sambwe mu rwuri rurimo Inka z’Inyambo.

Ni indirimbo yumvikanamo ubuhanga budasanzwe, aho Buravan aririmbamo n’inyikirizo yayo, agira ati “iyi ntango ni yo, iki ni igitaramo, iyi ntango ni yeee iyeee iyoo oooh.”

Muri aya mashusho, aharirimbwa na Yvan Buravan hagaragaramo umuvandimwe wa Buravan basa cyane ku buryo abamuzi ataratabaruka bigoye kubatandukanya.

Yvan Buravan yitabye Imana mu ijoro ryo ku ya 17 Kanama 2022, inkuru yashenguye Abanyarwanda benshi mu ngeri zose dore ko uyu muhanzi yakundwaga n’abantu bose yaba abato, urubyiruko, abakuru ndetse n’abasheshanguhe.

Nyakwigendera Yvan Buravan
Umuvandimwe we basa cyane

INDIRIMBO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 2 =

Previous Post

Rubavu: Umunyamahanga washimiye Perezida ko yakemuriwe ikibazo ubu aramuririra

Next Post

Igihano cyahawe abishe umugabo barimo n’umugore we bakamuca umutwe bakawujugunya mu mugezi cyamenyekanye

Related Posts

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

by radiotv10
29/05/2026
0

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni...

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

by radiotv10
29/05/2026
0

Everyone wants to be confident because confidence helps us take on challenges, pursue opportunities, and believe in our abilities. However,...

Next Post
Musanze: Urupfu rw’umucyecuru basanze yanatwikishijwe Acide rwatumye hafatwa barindwi barimo n’umuhungu we

Igihano cyahawe abishe umugabo barimo n’umugore we bakamuca umutwe bakawujugunya mu mugezi cyamenyekanye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.