• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Abataliyani batwaye igikombe cya EURO 2020 batsinze Abongereza kuri penaliti-AMAFOTO

radiotv10by radiotv10
12/07/2021
in SIPORO
0
Abataliyani batwaye igikombe cya EURO 2020 batsinze Abongereza kuri penaliti-AMAFOTO
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe y’igihugu y’Abatakliyani yatwaye igikombe cy’irushanwa ry’u Bulayi (EURO 2020) nyuma yo gutsinda u Bwongereza penaliti 3-2 nyuma y’uko iminota 120 yari irangiye amakipe anganya igitego 1-1 kuri sitade ya Wembley.Image

Italy baterura igikombe cya EURO 2020 nyuma yo gutsinda u Bwongereza bwari mu rugo

Ni umukino Abongereza batangiye kwiha ikizere hakiri kare kuko ku munota wa kabiri (2’) nibwo Luke Shaw yari amaze kubatsindira igitego ku mupira yahawe na Kierran Trippier.

Iki gitego bagikiniyeho kugeza ku munota wa 67’ ubwo Italy yabonaga igitego cyatsinzwe na Leonardo Bonucci ahawe umupira na Marco Verratti ukina hagati mu kibuga muri Paris Saint Germain (PSG).Image

Igikombe cya EURO 2020 cyatwawe n’Abataliyani mu ijoro ryakeye

Igitego cya Italy cyabonetse isa n’aho itangiye kwisanga mu mukino kuko wabonaga Abongereza basa n’aho bayiciye uburyo isanzwe ikina ishingiye hagati banirinda ko ubwugarizi bwayo buhungabana.

Iminota 90 yarangiye nta kindi gitego kibonetse bituma bakina iminota 30 y’inyongera, iminota yarangiye n’ubundi bakinganya igitego 1-1.

Binjiye muri penaliti, Berardi, Bernardeschi nan Bonucci bateye neza penaliti za Italyn zirinjira mu gihe bagenzi babo barimo Jorginho na Andrea Belotti bazihushije.

Ku ruhande rw’Abongereza, Harry Kane na Harry Maguire nibo babashije kwinjiza penaliti mu gihe abarimo; Marcus Rashford, Jadon Sancho na Bukayo Saka bitabahiriye.

Mu bakinnyi babanje mu kibuga ku Butaliyani barimoo; Gianluigi Donnaruma yari mu izamu, Giovanni Lorenzo, Leonardo Bonucci, Giorgio Chiellini na Emerson bari mu bwugarizi.

Nicolo Barella, Jorginho na Marco Verratti bari hagati mu kibuga mu gihe Federico Chiesa, Ciro Immobile na Lorenzo Insigne bashakaga ibitego.

Mu gusimbuza; Nicollo Barella yahaye umwanya Bryan Cristante (54’), Ciro Immobile asimburwa na Dominico Berardi (54’), Lorenzo Insigne aha umwanya Belotti Andrea (91’), Marco Verratti yavuye mu kibuga ku munota wa 96 asimbuwe na Manuel Locatelli (96’) naho Emerson aha umwanya Alessandro Florenzi (118’).Image

Abataliyani bajya inama mu mukino hagatin biga andi mayeriImage

Abongereza bajya inama mu mukino hagati bareba uko bakwipanga neza

Abongereza babanjemo; Jordan Pickford mu izamu, Kyle Walker, John Stones na Harry Maguire bari mu bwugarizi. Hagati bakinishaga abakinnyi banen barimo Luke Shaw, Declan Rice, Kalvin Phillips na Kieran Trippier, imbere yabo gato hakoreraga Mason Mount na Raheem Sterling mu gihe Harry Kane yari mu busatirizi.

Abongereza batangiye gusimbuza ku munota wa 70’ ubwo bakuragamo Kierran Trippier bagashyiramo Bukayo Saka, Declan Rice yasimbuwe na Jordan Henderson ku munota wa 74, Mason Mount asimburwa na Jack Grealish. Nyuma nibwo Jordan Henderson yaje gusimburwa na Marcus Rashford ku munota wa 120 ari nabwo Kyle Walker yasimburwaga na Jadon Sancho.

Image

Umwongereza Luke Shaw yishimira igitego yatsinze ku munota wa kabiri w’umukinoImageImage

Leonardo Bonucci amaze kwishyurira Abataliyani

Image

Luke Shaw (3) azamukana umupiraImage

Roberto Manchini umutoza w’ikipe y’igihugu y’Abataliyani atanga amabwiriza

Image

Raheem Sterling (10) w’u Bwongereza acenga Jorginho (8) w’AbataliyaniImage

Hanze ya sitade Wembley mbere y’uko umukino utangira abantu bari uruvunga nzoka

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + eight =

Previous Post

Muhanga: Abakoresha ubwisungane mu kwivuza binubira ko hari imiti badahabwa

Next Post

APR FC yashyize ahagaragara abakinnyi bashya n’abongerewe amasezerano n’abo yasezereye

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
APR FC yashyize ahagaragara abakinnyi bashya n’abongerewe amasezerano n’abo yasezereye

APR FC yashyize ahagaragara abakinnyi bashya n’abongerewe amasezerano n’abo yasezereye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.